skol

Burundi: Umugore wabuze buracya ngo akore ubukwe yabonetse nyuma y’amezi 3 ari mu bwihisho

Yanditswe: Tuesday 25, May 2021

Umugore witwa Emelyne Ndayishimiye waburiwe irengero buracya ngo asezerane mu rusengero, agasiga umugabo we mu gihirahiro, yerekanywe na polisi y’u Burundi kuri uyu wa mbere,tariki ya 24 Gicurasi 2021, hari haciye amezi arenga atatu ntawe uzi irengero rye.

Amakuru avuga ko uyu Emelyne Ndayishimiye yatorotse iwabo buracya haba ubukwe bwe hanyuma ajya kwihisha ahakorera ishyirahamwe ry’abagore bize iby’amategeko [Association des femmes juristes (AFJ)].

Umugabo wa Ndayishimiye akimara kubura umugore we yahise ajya gutanga ikirego kuri polisi asaba ko bamufasha gushaka umugore we ariyo mpamvu nyuma y’amezi 3 uyu mugore yahise ajya kwitanga kuri polisi.

Nk’uko Umuvugizi wa Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu,itarembere rusange n’umutekano, Petero Nkurikiye,yabitangaje,ngo uyu mugore yakoze icyaha cyo guta urugo,gihanwa n’amategeko nk’uko biteganwa mu ngingo ya 556 y’igitabo mpanabyaha mu Burundi.

Uyu mugore akimara kujya kwihisha ntiyigeze avugana n’abantu, terefone zose yazikuyeho ndetse ngo ntiyanasohotse igipangu yarimo mu mezi 3 yari ashize yarabuze.

Nkurikiye avuga ko nubwo uyu mugore atari yasezeranye mu rusengero n’umugabo we, imbere y’amategeko ho bari bamaze gusezerana ariyo mpamvu amategeko yemeza ko yari umugore w’umugabo.

Iri shyirahamwe ryari ryahishe uyu mugore naryo riri mu mazi abira kuko rikurikiranweho icyaha cyo guhungabanya umutekano wo hagati mu gihugu _ kuko ngo bihaye uburenganzira bwo gufunga umuntu kandi inzego za Leta arizo zifite ubwo burenganzira.

Nkurikiye yabwiye Abarundi ko bakwiriye kumenya ko kubaka urugo ari inshingano ikomeye ko atari ibintu byo gukinisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa