skol
fortebet

Burundi: Umunyamakuru wari waburiwe irengero yasanzwe mu masengesho

Yanditswe: Tuesday 22, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa Iwacu,Jérémie Misago, wari umaze iminsi atabarizwa nyuma yo kuburirwa irengero mu Burundi, yeretswe itangazamakuru nyuma yo gusangwa mu masengesho yo gusabira ubukwe bwe.
Uyu munyamakuru wabuze ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yashyikirijwe umuryango we n’ubuyobozi bw’ikinyamakuru akorera,kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo.
Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu musore ubwo yari mu myiteguro yo gushinga urugo yagiye “gusengera ku musozi witwa Magara mu Ntara (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa Iwacu,Jérémie Misago, wari umaze iminsi atabarizwa nyuma yo kuburirwa irengero mu Burundi, yeretswe itangazamakuru nyuma yo gusangwa mu masengesho yo gusabira ubukwe bwe.

Uyu munyamakuru wabuze ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yashyikirijwe umuryango we n’ubuyobozi bw’ikinyamakuru akorera,kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo.

Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu musore ubwo yari mu myiteguro yo gushinga urugo yagiye “gusengera ku musozi witwa Magara mu Ntara ya Rumonge” mu rwego rwo kwiyambaza Imana ngo imukorere ibitangaza abone amafaranga yo gukora ubukwe nyuma yo gutenguhwa n’inshuti ze.

Misago yavuze ko yabuze uko abigenza kubera ubukene, ahitamo kujya gusengera ubukwe bee ku musozi.

Impuruza kuri Misago zatangiye ku wa gatandatu aho yari kujya kwereka abo mu muryango we umukobwa bitegura kurushinga muri Komine Kayogoro mu Ntara ya Makamba.

Abari kumuherekeza bahanye gahunda yo guhurira rwagati mu Mujyi wa Bujumbura, “Baramutegereje, baraheba na telefone ye yahise ivaho.”

Ku munsi wo ku wa mbere, Misago yoherereje abo mu muryango we ubutumwa bw’amashusho avuga ko “ari ahantu atazi uko yahageze ariko afite umutekano, gusa yirinda kuhavuga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa