skol
fortebet

Burundi: Urusengero rw’aba Pentekote rwaguye ku baje gusenga benshi bahasiga ubuzima

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 15, Oct 2023

Burundi: Urusengero rw'aba Pentekote rwaguye ku baje gusenga benshi bahasiga ubuzima

Sponsored Ad

skol

Urusengero rw’aba Pentekote rw’ahitwa Kiyange,muri komini Kibago,mu ntara ya Makamba rwagwiriye abantu kubera imvura nyinshi yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa 15/10/2023.

Umuyobozi wa zone uru rusengero rurimo, yagize ati "Abantu benshi barimo abayoboke b’idini,bari baje mu materaniro bapfuye",gusa ntiyigeze atangaza umubare.

Hari abavuga ko hari imirambo 6 yabonetse mu bikuta byagwiriye abantu.

Umubare w’abantu bapfuye ntabwo uratangazwa ariko bikaba bivugwa ko ushobora ari munini cyane

Ubuyobozi bukuru bw’u Burundi ntabwo buragira icyo butangaza ku bijyanye n’aka kaga kagwiriye aba bantu barimo gusengera muri urwo rusengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa