skol

Burundi: Uwakekwagaho gutera Grenade I Kanyosha biravugwa ko yishwe n’abapolisi bashakaga guhisha uwabikoze wa nyawe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 October 2021

Umuntu ukekwaho kuba ari we wakoze igitero cya grenade cyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru mu gace ka Kizingwe-Bihara, mu karere ka Kanyosha muri komini ya Muha (mu majyepfo ya komini ya Bujumbura) yishwe n’abashinzwe iperereza n’abapolisi muri kasho ya zone ya Kanyosha.

Ababibonye bavuga ko umuyobozi mukuru w’ubutasi ari we wategetse ko ababazwa nkukoSOS Media Burundi ibitangaza.

Dukurikije ubuhamya bwakiriwe n’abakozi bacu b’ubwanditsi, Remy yari amaze kwicwa urubozo ariko abapolisi bakomeza kumubeshaho. Ariko ukekwaho icyaha amaze kuvuga ko yashoboye kumenya uwabikoze, ibintu byihuse maze hafatwa icyemezo cyo kumwica.

Umwe mu bapolisi yagize ati: "Yari umutangabuhamya ukomeye wari ahantu hadakwiye mu gihe kitari cyo. Uwagabye icyo gitero ni undi muntu uwishwe yabonye n’amaso ye. Yahise atabwa muri yombi kugira ngo bagoreke iperereza, ”.

Umuryango wa Rémy wemeza ko yapfuye. Avuga ko yatunguwe kandi yamagana icyaha “kibi kandi kidasanzwe” cyakozwe. "Baramurangije bategeka ko ashyingurwa byihuse kugira ngo bahishe iperereza. Uyu muryango wabanje kwanga gushyingura Rémy, ariko utegekwa kumushyingura ku ngufu nkuko umwe mu bagize umuryango we yabivuze.

Kandi kongeraho "Ikibabaje kurushaho, ku cyemezo cy’uko yapfuye, twategetswe kwemera ko yapfiriye mu rugo ".

Muri videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uwahohotewe yari yicaye hasi akikijwe n’abapolisi benshi,abasore b’Imbonerakure, abakozi b’inzego z’ubutasi ndetse n’abaturage nyuma gato yo gufatwa kwe.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, uwateye icyo gisasu cyahitanye umuntu umwe abandi benshi bagakomereka, yari yambaye imyenda y’abapolisi b’Uburundi maze abasha gutoroka.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi kivugana n’umuyobozi wa zone ya Kanyosha, Arthémon Mweskure, ntabwo yifuje gutanga ibisobanuro birambuye. Yagize ati: "Iki ni ikibazo kirenze ubushobozi bwanjye."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kenya: Umugabo wishe abana abana barenga 10 yishwe n’abaturage nyuma yo...

Umugabo wiyemereye ko yishe abana benshi hanyuma agatoroka polisi mu minsi...
15 October 2021 0

Kenya:Uwemeye ko yishe abana barenga 10 yatorotse kasho ya polisi

Umugabo wemeye ko yishe abana barenga 10 muri Kenya yatorotse kasho ya...
14 October 2021 0

Norvege: Umugabo witwaje umuheto n’imyambi yiraye mu mujyi yica abantu...

Umugabo witwaje umuheto n’imyambi yishe abantu batari bake yongera...
14 October 2021 0

Abacungagereza batawe muri yombi bazira gusambanya ku ngufu umugore wari...

Abacungagereza bo muri gereza ya Thika GK mu Ntara ya Kiambu muri Kenya...
13 October 2021 0

Burundi: Abasirikare babiri ba leta barimo Colonel biciwe mu mirwano...

Umusirikare w’ipeti rya ˮLieutenant Colonel ‟ witwa Nkurunziza Jean Marie...
12 October 2021 0

Ethiopia: Ingabo za leta zagabye igitero simusiga mu bice byose birimo...

Igisirikare cya Ethiopia cyatangiye ibitero bikomatanye mu bice byose ku...
12 October 2021 0