skol
fortebet

Bus Jaguar yerekezaga i Kigali ivuye Kampala yakoze impanuka ihitana bamwe

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka ya Bus Jaguar yari iturutse i Kampala yerekeje i Kigali, yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda igeze mu Burengerazuba bwa Uganda mu Karere ka Kalungu ahitwa Kabaale igongana na Fuso nayo ifite ibirango bya Uganda.

Sponsored Ad

Iyi Bus amakuru avuga ko ubwo yari ikimara gukora impanuka yibaranguye abantu 8 mu bari bayirimo bagahita bitaba Imana.

Voice of Kigezi yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu rukerera kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024, ku isaha ya saa munani za Kigali.

Igipolisi cya Uganda gitangaza ko abandi bagenzi 40 bari muri iyi Bus bakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Masaka.

Polisi ya Uganda ikomeza ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi n’ubwo inakeka ko byaba byatewe n’ibihu byinshi bikunze kuba muri kariya gace ka Kabaale.

Bivugwa ko iyi modoka umubare munini w’abantu bayirimo ari abanyarwanda,ariko hatarabasha kumenyekana imyirondoro y’abayiguyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa