Uko byagenze ngo umusirikare w’Amerika yisange muri Koreya badacana uwaka
Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2023
Radio Mpuzamaahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko amakuru ikesha itangazamakuru ryo muri Koreya ruguru, avuga ko umusirikare w’Amerika uherutse guhungirayo, yahunze ivangura yakorerwaga.
Uyu musirikare wiwa Travis King yahungiye muri Koreya ya Ruguru aturutse mu y’epfo aho yabanaga na bagenzi be benshi basanzwe bafite ibirindiro muri Koreya y’Epfo.
N’ubwo nta jwi rye bwite rirashyirwa ahagaragara yemeza ko yakorerwaga ibya mfura mbi, ku rundi ruhande RFI ivuga ko Travis King yabwiye abayobozi bo muri Koreya y’Epfo ko mu gisirikare cy’iwabo harimo ivangura riherekejwe no gutsikamira abasirikare birabura.
Ngo ibyo nibyo byatumye ashaka uburyo bwo gutorokera muri Koreya ya Ruguru.
Private King usanzwe ari impuguke mu butasi, ni umusirikare wa Amerika kuva muri Mutarama 2021.
Yari ari muri Koreya y’Epfo muri gahunda yo kuba ahimuriwe mu rwego rw’akazi.
Mbere yo kwambuka muri Koreya ya Ruguru, uyu musirikare yamaze amezi abiri afungiye muri gereza yo muri Koreya y’Epfo ku birego byo kurwana, afungurwa ku itariki ya 10 Nyakanga.
Yari yitezwe gusubira muri Amerika n’indege kugira ngo akurikiranwe mu rwego rw’imyitwarire (discipline).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *