skol
fortebet

Byarangiye Hezbollah yihoreye kuri Israel iyisukaho ibisasu bya missile 140

Yanditswe: Friday 20, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Hezbollah yarashe ibisasu bya roketi muri Israel uyu mutwe uvuga ko byibasiye ibirindiro by’Ingabo za Isirael (IDF). IDF ivuga ko misile 140 zarashwe muri Israel.

Sponsored Ad

Hagati aho Ingabo za Israel zivuga ko zagabye ibitero bishya mu majyepfo ya Libani, ahari ibirindiro bya Hezbollah.

Bije nyuma y’uko Israel igabye ibitero byinshi mu kirere mu majyepfo ya Libani yibasira ibitwaro bya rutura bya Hezbollah nk’uko tubikesha BBC.

Umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yari yemeje kwihorera nyuma yo guturika kw’ibikoresho by’itumanaho bikore n’uyu mutwe byahitanye abantu barenga 30 bikomeretsa ibihumbi mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Kuri uyu wa Gatanu, Akanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (UNSC) karaganira kuri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa