Byarangiye Hezbollah yihoreye kuri Israel iyisukaho ibisasu bya missile 140
Yanditswe: Friday 20, Sep 2024

Hezbollah yarashe ibisasu bya roketi muri Israel uyu mutwe uvuga ko byibasiye ibirindiro by’Ingabo za Isirael (IDF). IDF ivuga ko misile 140 zarashwe muri Israel.
Hagati aho Ingabo za Israel zivuga ko zagabye ibitero bishya mu majyepfo ya Libani, ahari ibirindiro bya Hezbollah.
Bije nyuma y’uko Israel igabye ibitero byinshi mu kirere mu majyepfo ya Libani yibasira ibitwaro bya rutura bya Hezbollah nk’uko tubikesha BBC.
Umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yari yemeje kwihorera nyuma yo guturika kw’ibikoresho by’itumanaho bikore n’uyu mutwe byahitanye abantu barenga 30 bikomeretsa ibihumbi mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Kuri uyu wa Gatanu, Akanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (UNSC) karaganira kuri iki kibazo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *