skol
fortebet

Cameroon:Indege yaguye mu ishyamba ihitana abari bayirimo bose

Yanditswe: Thursday 12, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imwe mu ndege yari ihagurutse hafi ya Yaoundé muri #Cameroun yakoreye impanuka mu ishyamba riri hafi aho. Bivugwa ko yari irimo abantu 11 kandi bose bashobora kuba bahasize ubuzima.
Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu yavuze ko iyi ndege yari itwaye abantu 11 yaguye mu ishyamba muri Central Camerooni.
Abashinzwe gukurikirana indege mu kirere “babuze radiyo ikorana n’indege” nyuma yaje “kuboneka mu ishyamba” hafi ya Nanga Eboko, nko mu birometero 150 mu majyaruguru y’uburasirazuba (...)

Sponsored Ad

Imwe mu ndege yari ihagurutse hafi ya Yaoundé muri #Cameroun yakoreye impanuka mu ishyamba riri hafi aho. Bivugwa ko yari irimo abantu 11 kandi bose bashobora kuba bahasize ubuzima.

Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu yavuze ko iyi ndege yari itwaye abantu 11 yaguye mu ishyamba muri Central Camerooni.

Abashinzwe gukurikirana indege mu kirere “babuze radiyo ikorana n’indege” nyuma yaje “kuboneka mu ishyamba” hafi ya Nanga Eboko, nko mu birometero 150 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru Yaounde, nk’uko minisiteri yabitangaje.

Umukozi wa minisiteri, yavuze ko indege “yakoze impanuka” kandi abatabazi “bagerageje kureba niba bishoboka ko bakiza umuntu uwo ari we wese”.

Amakuru yahawe ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) agira ati: "Indege yakoreshwaga na sosiyete yigenga itwara ibikomoka kuri peteroli bya Kameruni (COTCO) itwara hydrocarbon muri Tchad baturanye.

Iyi minisiteri ivuga ko iyi ndege, ubwoko bwayo n’uko ikozwe bitashyizwe ahagaragara, yavaga ku kibuga cy’indege cya Yaounde-Nsimalen yerekeza i Belabo, mu burasirazuba bw’igihugu.

Iyi niyo mpanuka yo mu kirere ya mbere ikomeye ivuzwe muri Kameruni kuva 2007, ubwo indege ya Kenya Airways yari itwaye abantu 114 yakoze impanuka nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Douala. Nta warokotse muri iyo mpanuka.

Nyuma y’imyaka itatu, iperereza ryakozwe n’ubuyobozi bwa kompanyi yita ku ndege za gisivili muri Kameruni ryanzuye ko impanuka yatewe n’ikosa ry’umupilote.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa