skol
fortebet

Dalyce Curry ukina filime muri America inkongi y’umuriro yamuhitanye

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime wo muri Amerika, Dalyce Curry uzwi cyane nka Momma D, yasanzwe iwe mu rugo i Los Angeles yitabye Imana aho yazize inkongi y’umuriro.

Sponsored Ad

Ni inkuru yatangajwe n’ubuyobozi bwo mu mujyi wa Los Angeles, batangaza ko umubiri we wasanzwe mu itongo rye, aho yabaga hakaba haherutse gushya kubera inkongi y’umuriro imaze iminsi yibasiye uwo mujyi.

Bagize bati: “Yego ni byo Dalyce Curry yitabye Imana, umubiri we wabonetse mu isambu y’aho yari atuye.”

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’aho yari atuye bwemeje inkuru y’urupfu rw’uyu mukinnyi wa filime wo muri Hollywood, byanashimangiwe n’umwuzukuru we Dalyce Kelley wabyanditse kuri Facebook.

Yanditse ati: “Twagize ibiza bikomeye, byagize ingaruka ku buzima bwanjye mu buryo bwinshi butandukanye. Iki ni igihombo gikabije, ruhukira mu mahoro Momma D”

Dalyce Curry yamenyekanye cyane muri filime zitandukanye zirimo Blues Brothers, Lady Singing Blues, The 10 Commandments n’izindi.

Uyu mugabo wamamaye mu ruhando rwa Sinema yitabye Imana afite imyaka 95 y’amavuko.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa