skol

Dmitry Medvedev wayoboye Uburusiya yabwiye amagambo akomeye ibihugu biri kubafatira ibihano

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 March 2022

Dmitry Medvedev wahoze ari perezida w’Uburusiya ubu wungirije umukuru w’inama ishinzwe umutekano w’igihugu, yavuze ko byaba ari "ubusazi" kwibaza ko ibihano by’iburengerazuba kuri business z’abarusiya hari icyo bizatwara leta ya Moscow.

Ibihugu by’iburengerazuba byafatiye ibihano bitandukanye Uburusiya, bimwe muri byo ku bashabitsi batunze za miliyari b’abarusiya bivugwa ko bari hafi cyane ya Perezida Vladimir Putin.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru bya leta y’Uburusiya RIA, Medvedev yagize ati: "Reka twibaze: hari n’umwe muri bariya bashabitsi bakuru ufite n’akanunu k’ijambo ku ubtegetsi bw’igihugu?"

"Ndababwira neruye nti: hoya, hoya nta na busa."

Ariko abasesenguzi bibaza ko ibihano kuri abo baherwe bishobora gukora, kuko bashobora gushyira igitutu kuri Putin ngo ahindure imigambi ye.

Brooke Harrington, umwalimu w’ubumenyamuntu wakoze ubushakashatsi ku mutungo wo mu mahanga w’abo baherwe, avuga ko "abarusiya b’abakire cyane bari mu mwanya mwiza kurusha kure rubanda rusanzwe, wo kubwira Putin uko ibitero bye birimo no kwangiza igihugu cye."

Madamu Brooke ati: "Ubuzima bw’agahebuzo abo baherwe n’imiryango yabo babayemo buvuze ko aribo bari ku gitutu kinini".

Stanislav Markus, nawe wize kuri abo baherwe b’abarusiya, yabwiye ikinyamakuru Vox cyo muri Amerika ko "ibihano biri kubazahaza".

Medvedev we yavuze ko ibyo bihano ahubwo bizakomeza kurushaho sosiyete y’Uburusiya kandi bitazateza uburakari ku bategetsi mu gihugu.

Yongeyeho ko ikusanyabitekerezo ryerekanye ko bitatu bya kane by’abarusiya bashyigikiye umwanzuro wa Kremlin w’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine, kandi abarenze abo bashyigikiye Perezida Putin.

Yanenze abarusiya bamaganye ibi bitero bari hanze y’Uburusiya. Ati: "Mushobora kutishimira imwe mu myanzuro y’abategetsi, mushobora kunenga abategetsi - ibyo ni ibisanzwe.

"Ariko ntimushobora gufata ingingo irwanya leta mu gihe gikomeye nk’iki, kuko ibyo ni ubugambanyi."

Abantu ibihumbi mu Burusiya barafashwe barafungwa muri uku kwezi ubwo bariho bigaragambya bamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine...

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine...
18 May 2022 0

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0