Dore ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare RDC na Kenya byasinyanye
Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kenya ku wa Gatanu, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Goma.
Congo Kinshasa yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ingabo zayo, Jean Pierre Bemba, mu gihe Kenya yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Aden Barre Duale.
Mu byo impande zombi zigomba gufatanyamo harimo kuba Ingabo za Kenya (KDF) zigomba kujya ziha imyitozo Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).
Kuri ubu Ingabo za mbere za Congo zatangiye gutozwa na KDF i Tshopo mu mujyi wa Kisangani.
FARDC ivuga ko ariya yiteze ko ariya masezerano azoyongerera ubushobozi.
Minisitiri Jean Pierre Bemba yavuze ko ariya masezerano kandi azagira uruhare mu gutuma habaho ubwumvikane ndetse n’ubwubahane mu mibanire ya RDC na Kenya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *