skol
fortebet

Dore impamvu Ibihugu byo muri Africa biri kugura ku bwinshi drone za Turkiya

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu bimwe byo muri Afurika bikomeje kugura indege nto zitabamo umupilote (drones) zo muri Turukiya zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, nyuma yuko zigaragaje umusaruro mu ntambara zitandukanye ku isi, nkuko byandikwa n’umusesenguzi Paul Melly.

Sponsored Ad

Ibihugu bimwe byo muri Afurika bikomeje kugura indege nto zitabamo umupilote (drones) zo muri Turukiya zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, nyuma yuko zigaragaje umusaruro mu ntambara zitandukanye ku isi, nkuko byandikwa n’umusesenguzi Paul Melly.

Ubwo bwa mbere Ukraine yatangiraga urugamba rwo gutsinsura igitero cy’Uburusiya, na mbere cyane yuko imbunda za rutura n’izirasa ibisasu bya rokete z’uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) zitangira kuyigeraho, hari hari intwaro y’ubwoko bumwe leta ya Ukraine yashoboraga kuba yifashisha - drone ya Bayraktar TB2.

Iyi ntwaro ikorerwa muri Turukiya yari yaramaze kugaragaza ko ari ingirakamaro mu gufasha Azerbaijan gutsinda abasirikare barwanisha ibifaru ba Armenia no kwisubiza ubutaka bunini mu ntambara yo mu karere ka Nagorno-Karabakh yo mu mwaka wa 2020.

abakunda ubushobozi bw’iyi drone ntibagarukira gusa mu Burayi bw’uburasirazuba (aho Ukraine iherereye) no mu karere ka Caucase (ahari Nagorno-Karabakh).

Ni mu gihe mu kwezi kwa gatanu, Niger yakiriye drones zigera kuri esheshatu - z’ubu bwoko bwa drones zikora imirimo itandukanye kandi zigurika (zihendutse) - zo gukoresha mu bikorwa byayo bya gisirikare byo kurwanya imitwe y’intagondwa mu karere ka Sahel kari mu majyepfo y’ubutayu (ubugaragwa mu Kirundi) bwa Sahara, no mu nkengero z’ikiyaga cya Tchad.

Ibindi bihugu byo muri Afurika byaguze izi drones birimo nka Ethiopia, Maroc na Tunisia, mu gihe Angola na yo yagaragaje ko izishaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa