skol
fortebet

DR Congo: Abarwanyi ba Mai Mai bishe abapolisi 2 banatwika inzu z’abaturage

Yanditswe: Friday 12, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya Maimai de Baraka mu burasirazuba bwa Congo bishe aba polisi 2 b’igihugu, nyuma yo gufunga bariyeri ku kiraro cya Ngote.

Sponsored Ad

Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya Maimai de Baraka mu burasirazuba bwa Congo bishe aba polisi 2 b’igihugu, nyuma yo gufunga bariyeri ku kiraro cya Ngote.

Iyi mitwe yongeye gusubira mu bikorwa by’ubusahuzi yari yashyize intwaro hasi nyuma y’amasezerano ya Nairobi.

Aba baje kongera gusubira mu mashyamba, bavuga ko inzara yenda Kubica kuko igihugu cyabo cya RDC kitubahirije ibyari bikubiye mu masezerano yatumye bemera kwifatanya n’ingabo za Leta FARDC.

Mai mai yafuze ikiraro cyo mucyaro cya DGDA I Ngote muri BUTEMBO, bica abapolisi babiri ndetse banatwika imodoka zabo.

Ubu bwicanyi bwakomereje no ku bikorwa remezo na bimwe mu bikoresho by’abasirikare ba DR congo FARDC , aho imodoka z’iki gisirikare nazo zatwitswe.

Kugeza ubu iyi mitwe yitwaje intwaro muri Congo yafunze inzira ihuza uduce twa Butembo na Beni, ubu ziri kugenzurwa n’abo barwanyi.

Amasezerano ya Nairobi asaba imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo kuzishyira hasi ntayandi mananiza abayeho maze bakajya mu biganiro na leta ya Kinshasa.

Ubwo uyu mwanzuro wafatwaga , imitwe igera kuri 30 yahise ibyubahiriza. Gusa baza gusubira mu mashyamba kubera ko leta yabo itubahirije ku gihe ibyo basezeranye.

Bakoresheje imbuga nkoranyambaga, M23 yatanze impuruza ku myitwarire ya bagenzi babo ibangamiye abaturage , byafashwe nko gutanga abagabo no kugaragaza ko batandukanye kucyo barwanira muri Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa