skol
fortebet

DR Congo: Brig Gen Tshinkobo wayoboraga akarere ka 34 yapfuye, M23 ibyita kugwa mu mirwano yabahuje

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umujenerali wari ukomeye muri FARDC yapfuye urupfu rutunguranye.

Sponsored Ad

Umujenerali wari ukomeye muri FARDC yapfuye urupfu rutunguranye.

Umusirikare mukuru wari ufite ipeti rya General muri FARDC akaba yari na komanda w’akarere ka 34, yitabiye Imana mu Mujyi wa Goma azize uburwayi yari amaranye igihe gito.

Brig Gen Tshinkobo Mulumba Ghislain, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 aho yaguye mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Amakuru y’urupfu rwe yakomeje gutangazwa n’abarwanyi ba M23 , bavuga ko ibitero FARD yabagabyeho ku munsi w’ejo kuwa 2 yabitakarijemo umuyobozi ukomeye w’igisirikare.

Byakomeje kugirwa ibanga kuruhande rwa Congo , kugera ubwo ubu noneho batangaje ko yishwe n’uburwayi aho kuba intambara nk’uko M23 yabyigambye.

Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Carly Nzanzu Kasivita yagaragaje agahinda batewe n’urupfu rw’uyu musirikare wari ukomeye muri FARDC.

Akoresheje Tweeter , atangaza ko ari umunsi mubi ku muryango we n’uwa gisirikare muri rusange, yihanganisha umuryango wa nyakwigendera .

Urupfu rwe rwemejwe n’ubuyobozi bushinzwe ubuzima bw’abasirikare bakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu musirikare mukuru muri FARDC yitabye Imana nyuma y’amezi abiri gusa yemejwe nka Komanda [umuyobozi] w’ibikorwa bya FARDC by’akarere ka 34 mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uyu mwanya yari yahugiyeho mu mpera za Kamena 2022 ubwo yari awusimbuyeho Brig Gen Kapinga Mwanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa