DR Congo: FARDC yigambye gusubiza inyuma igitero cy’ingabo z’u Rwanda
Yanditswe: Friday 28, Jul 2023
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zivuga ko zasubije inyuma igitero cy’ingabo z’u Rwanda (RDF), nyuma yuko mu gitondo cyo ku wa kane zambutse umupaka zikinjira muri DR Congo.
Mu itangazo, umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yavuze ko abasirikare ba RDF binjiye ku butaka bw’icyo gihugu saa tatu za mu gitondo (9h), birukana abaturage baho bari batekanye ku butaka bwabo.
Gen Ekenge yavuze ko abo basirikare b’u Rwanda, atavuze umubare, bari abo kongerera imbaraga umutwe w’inyeshyamba wa M23, urwanya ubutegetsi bwa DR Congo, no gukomeza guteza umutekano mucye muri icyo gihugu.
Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana gufasha uwo mutwe, ndetse na wo wahakanye gufashwa n’u Rwanda.
Nta cyo RDF yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi birego bya FARDC, ndetse BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa RDF n’umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda, kugeza ubu ntibirashoboka.
BBC Gahuzamiryango yavuganye kuri telefone na Gen Ekenge kuri iryo tangazo rya FARDC imusaba amakuru arenzeho, avuga ko "nta kiganiro" yaritangaho.
Gen Ekenge yavuze ko mu gutabara, abasirikare ba FARDC bashinzwe gucunga umutekano wo ku mipaka boherejwe aho byabereye, batewe n’abasirikare ba RDF.
Imirwano yakurikiyeho avuga ko yatumye FARDC isubiza inyuma abo basirikare b’u Rwanda "bakoze ubu bushotoranyi butakwihanganirwa".
Gen Ekenge yanavuze ko FARDC yongeye gutanga umugabo ku rwego rw’igihugu no mu mahanga kandi ko "guhera ubu igiye kujya isubizanya ingufu nyinshi no gukoresha uburenganzira bwo gukurikira [RDF]".
FARDC itangaje ibi nyuma yuko ku itariki ya 19 y’uku kwezi yari yatangaje ko u Rwanda rwiteguraga gutera DR Congo rwitwaje guhashya umutwe wa FDLR ukorera muri icyo gihugu, urwanya u Rwanda.
Icyo gihe leta y’u Rwanda yasubije ko itigeze itangaza ibyo kandi ko iryo tangazo rivuga icyo gitero ritabayeho, rushinja FARDC gushaka urwitwazo rwo gukaza ubushyamirane n’u Rwanda no guha ishingiro igitero yagaba ku butaka bwarwo.
Ibitekerezo
Ariko jye mbona ubwo bushyamirane bwamamazwa n’itangazamakuru.Kuko RDF iteye RDC ntabwo yavugwa na Ekenge wenyine,isi yose yabimenya.Rero inama natanga kuri RDF n’itangazamakuru ni ukureka aba basazi bagakomeza bagakoronga ibyo bashaka,gusa barenga umurongo utukura,bagahabwa ibibakwiriye.
Naho ntabwo mwabasha gutongana n’abasazi.
Thx