DR Congo: FARDC yongeye kugaba ibitero ku ri M23,impunzi z’abanyekongo ziratabarizwa
Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

Imirwano hagati y’ingabo za leta ya Congo “FARDC” n’umutwe wa M23 yongeye kubura nkuko byemezwa n’amakuru aturuka muri Kivu y’amajyaruguru.
Imirwano hagati y’ingabo za leta ya Congo “FARDC” n’umutwe wa M23 yongeye kubura nkuko byemezwa n’amakuru aturuka muri Kivu y’amajyaruguru.
Aya makuru avuga ko iyi mirwano yatangiye ku cyumweru ndetse ko abaturage batuye mu karere ka Rutshuru bongeye guhunga, bambuka umupaka bagana muri Uganda abandi mu Rwanda.
Ni imirwano ikomeye ndetse irimo kwangirikamo byinshi.
Ingabo za Congo zubuye intwaro zigamije kurwanya inyeshyamba za M23 zimaze iminsi zarigaruriye uduce twinshi two muri Rutshuru harimo n’umujyi muto wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DRC.
Ni nyuma y’uko hemejwe ko umutwe w’ingabo uhuriweho n’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ugomba kwiyambazwa kurwanya imitwe yitwara gisilikare ikorera mu burasirazuba bwa Congo, harimo na M23.
Ku ikubitiro, ingabo z’Uburundi nizo zabimburiye izindi zikaba zaragezeyo, ariko ntamakuru agaragara yemeza ko aba barundi bari gukora akazi kabajyanyeyo.
Hagati aho, Urwego rushinzwe guhuriza hamwe ibikorwa by’ubutabazi bya ONU, OCHA, rwatangaje ko abantu hafi ibihumbi magana abiri na cumi (210,000) bavuye mu byabo kubera umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bakeneye ubufasha.
Ocha ivuga ko muri abo, harimo ibihumbi ijana na mirongo irindwi (170,000) bavuye mu byabo kubera imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za leta.
OCHA ivuga ko guhunga gukomeye kw’abaturage kubera imirwano mu burasirazuba bwa Congo kwatumye abarenga 60% by’abahunze bajya kuba mu ngo z’abandi baturage.
Hagati aho amakuru ava i Rutshuru hafi y’umupaka wa Congo na Uganda hamwe n’u Rwanda, avuga ko intambara zongeye kwubura hagati ya FARDC na M23 kuva ku cyumweru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *