skol
fortebet

DR Congo: Inyeshyamba zateye Chanzu na Runyoni muri Rutshuru benshi barahunga

Yanditswe: Monday 08, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuva mu ijoro ryo ku cyumweru umutwe witwaje intwaro utaramenyekana neza wagabye ibitero ku misozi ya Chanzu, Ndiza, Runyoni n’iyindi mu karere ka Rutshuru muri Kivu ya ruguru bituma abaturage amagana bahunga bava mu byabo, nk’uko abategetsi babibwiye BBC.

Sponsored Ad

Ibinyamakukuru muri DR Congo bivuga ko abateye birukanye ingabo nkeya za leta basanze aho hantu maze bakahigarurira.

Amashusho yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu amagana bahunga, bambuka umupaka wa Bunagana wa DR Congo na Uganda.

Umudepite wo muri ako gace nawe yabwiye BBC ko "hari abaturage bamaze kwambuka umupaka bagera hakurya muri Uganda."

Ikinyamakuru Actualité gisubiramo amagambo y’umukuru wa sosiyete sivile ya Rutshuru avuga ko mu gitondo cyo ku wa mbere aho hantu hoherejwe izindi ngabo za leta (FARDC) kuhabohoza, imirwano ikubura.

Jean Claude Bambanze agira ati: "Kugeza ubu, ntabwo tuzi neza abo banzi. Ariko turacyecyeranya ko bashobora kuba ari M23".

Uyu mutwe ntacyo uratangaza ku biri kuvugwa ko ari wo wateye ako gace.

Hon. Ayobangira Safari, umudepite wa Masisi muri Kivu ya ruguru, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko iriya misozi ya Chanzu na Runyoni yahoze ari ibirindiro bikomeye bya M23.

Yagize ati: "Kuri iyo misozi yombi niho habereye imirwano ya nyuma ikomeye aho igihangange Col Mamadou Ndala yarangirije intambara ya M23.

"Ariko mu buryo bubabaje twamenye ko iyo misozi ibiri ikomeye yafashwe n’abantu bitwaje intwaro, amakuru dufite ava mu baturage ni uko babonye bamwe muri bo ari abahoze muri M23, kuko ni abantu bari abaturage b’aho baziranye.

"Gusa ntiturabona amakuru ahamya neza niba ari uwo mutwe cyangwa ari abantu ku giti cyabo."

Urubyiruko/abarwanyi rudafite gikurikirana

Mu bihe bishize leta ya DR Congo yatsinze imitwe imwe y’inyeshyamba mu buryo bwa gisirikare, indi isinya amasezerano yo guhagarika imirwano no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Gusa umutekano ntiwagarutse neza kuko imitwe imwe n’imwe nka ADF yakomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, indi nka M23 abari bayirimo bahagarika imirwano.

Kivu ya ruguru isanzwe iri mu bihe bidasanzwe by’ubutegetsi bwa gisirikare bwashyizweho mu kwezi kwa gatanu kugira ngo bahashye imitwe yitwaje intwaro yakomeje gukorera muri ako gace.

Mu cyumweru gishize, muri Kivu y’epfo umutwe witwa CPCA - A64 wagabye igitero ku mujyi wa Bukavu cyaguyemo abantu icyenda kikamara amasaha menshi.

Ibindi bikorwa by’inyeshyamba mu minsi ya vuba byumvikanye mu bice bya Kirumba muri Rubero na Kibumba hafi ya Bunagana.

Hon Ayobangira avuga ko ibibazo by’inyeshyamba bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa DR Congo ari "ingaruka za gahunda yo gusubiza abari abarwanyi mu buzima busanzwe cyangwa mu ngabo idakora neza."

Agira ati: "Nta kintu cyakozwe mu gufasha abavuye mu mitwe y’inyeshyamba, icyo tuzi ubu abenshi muri abo bantu bari hafi ya Bunagana ni abahoze muri M23 bagitegereje gusubizwa mu buzima busanzwe.

"Turasaba leta gukora ku buryo aba basore bose bakiri mu murongo wo gusubira mu nyeshyamba bafashwa gusubira mu buzima bwa gisivile cyangwa bagashyirwa mu gisirikare.

Intara ya Kivu ya ruguru n’uburasirazuba muri rusange, ni ahantu hageramiwe cyane ku buryo utareka urubyiruko aho rudafite gikurikirana kandi rufite ubushobozi bwo kugira nabi."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa