skol

DR Congo: Inyeshyamba zihuje zisatira Umugi wa Bunia, abaturage bashya ubwoba

Yanditswe: Monday 12, Sep 2022

featured-image

Inyeshyamba zigize ihuriro zita ko rigamije iterambere rya Congo (CODECO), zihuje n’iza (FPIC) zo ziyita ko zigamije kurinda ubusugire bwa Congo ,basatira umugi wa Bunia.

Inyeshyamba zigize ihuriro zita ko rigamije iterambere rya Congo (CODECO), zihuje n’iza (FPIC) zo ziyita ko zigamije kurinda ubusugire bwa Congo ,basatira umugi wa Bunia.

Biravugwa ko Inyeshyambaza CODECO zakambitse ahitwa Ezekere, mu birometero 10 uvuye Bunia aho batangiye kwigarurira bimwe mu byaro byaho.

Inyeshyambaza FPIC zo zakambitse ahitwa Lengabo mu birometero 5 uvuye mu marembo y’umugi.

Imigirire y’izi nyeshyamba yatumye abaturage batuye mu mugi wa Bunia bashya ubwoba bikabije, kuburyo bamwe batangiye gushaka uko bakiza amagara yabo hakiri kare

Umuyobozi w’igipolisi yahumurije abaturage,ababwira ko umutekano wabo urunzwe neza, abasaba kuguma mu mirimo yabo isanzwe badahagaritse umutima.

Biragoye ko abaturage bari bwumvire igipolisi cya Leta muri Congo, cyane ko hashize ukwezi kose inyeshyamba za ALC/CODECO zizengereza imisozi ya Ezekere nyamara police ntacyo ibikoraho kigaragara.

Ikirenze kuri icyo izi nyeshyamba zakoze bariyeri ahitwa Kotoni mu birometero18 ku muhanda wa Kasenyi uherereye ku kiyaga cya Albert.

Icyakora iyi bariyeri yahise ikurwaho nyuma yo kuraswaho n’ingabo z’igihugu cya Congo FARDC.

Iyi mitwe yitwaje intwaro imaze icyumweru muri ibi bice,aho ishimuta ikanica bamwe mu baturage badashaka kubayoboka no kubambura utwabo binyuze mu busahuzi.

Kuba begereye umugi wa Bunia mu birometero bike,byateye ubwoba abaturage kuko ingabo za leta zirimo kugaragaza imbaraga nkeye mu kubarindira umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa