Mu gitero cya gabwe ku baturage, abagera kuri 14 bahise bahatakariza ubuzima nyuma yo gutemagurwa n’inyeshyamba zihishe mu burasirazuba bwa Congo.
Mu gitero cya gabwe ku baturage, abagera kuri 14 bahise bahatakariza ubuzima nyuma yo gutemagurwa n’inyeshyamba zihishe mu burasirazuba bwa Congo.
Amakuru ava mu cyaro cyagabweho igitero avuga ko inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda arizo zakoze ayo mahano.
Abishwe bose bishwe batemaguwe hifashishijwe intwaro gakondo zirimo imipanga, naho inzu 30 z’abaturage nazi ziratwikwa.
Izo nzira karengane zose zashyinguwe mu cyobo kimwe kuri iki cyumweru dusoje.
Abaturage bakomeje kugaya ingabo z’igihugu cyabo FARDC kutabatabara ndetse no kuba bataboneka mu duce bivugwa ko twiganjemo imitwe y’inyeshyamba idahwema kujujubya abaturage.
Inyeshyamba za ADF n’umwe mu mitwe ibarirwa mu binyacumi ikomeje kuzengereza uburasirazuba bwa Congo.
Igisirikre cya Uganda giherutse kugaba ibitero simusiga ku birindiro by’inyeshyamba za ADF mu mwaka ushize, kinatangaza ko cyawuranduye burundu.gusa izi nyeshyamba zikomeje kugaba ibitero ku baturage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *