skol
fortebet

DR Congo iracyatsimbaraye ku gitutu cyo kuganira na M23

Yanditswe: Monday 03, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe igitutu gikomeza kwiyongera, leta ya DR Congo ikomeje guhagarara ku cymezo cyayo cyo kutagirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23 umaze gufata ibice bitandukanye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize, leta y’Ubwongereza yiyongereye mu basaba ko uyu mutwe "ushyirwa mu biganiro" mu gufasha kubona igisubizo cya politike kuri iyi ntambara.

Ariko mu kiganiro na BBC, Judith Suminwa Tuluka minisitiri w’intebe wa DR Congo yavuze ko leta ye ishaka kuganira n’u Rwanda, ishinja gufasha M23.

Abantu bagera ku 8,500 barishwe kuva imirwano yakomera guhera muri Mutarama(1), nk’uko abategetsi ba DR Congo babivuga.

Ababarirwa mu bihumbi amagana bahunze ingo zabo kubera iyi mirwano, imirwano inzobere za ONU zibona ko u Rwanda rufitemo uruhare.

"Ukuri kuriho ni uko uwateye DR Congo ari Rwanda" ni ko Sumirwa avuga, asubiramo raporo y’inzobere za ONU y’umwaka ushize ivuga ko abasirikare hagati ya 3,000 na 4,000 b’u Rwanda binjiye muri DR Congo gufasha M23.

U Rwanda rwakomeje guhakana gutera Congo, ruvuga ko rwafashe ingamba zo kurinda imbibi zarwo.

Ibiganiro by’amahoro by’i Luanda byarangiye mu Ukuboza ntacyo bigezeho nyuma y’uko u Rwanda rukomeje gusaba ko leta ya Kinshasa iganira na M23.

Ibi binaniranye, uyu mutwe watangiye kwigira imbere vuba, ufata imijyi wa Goma na Bukavu muri Mutarama na Gashyantare(2).

Mu nama yahuje imiryango y’ibihugu bya EAC na SADC mu kwezi gishize, abakuru b’ibihugu basabye agahenge, kuva "kw’ingabo z’amahanga zitatumiwe" ku butaka bwa Congo, banasaba ibiganiro bitaziguye hagati "y’abatari leta…harimo M23".

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda abajijwe na CNN niba ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo. Yarasubije ati: "Simbizi".

Intambara muri DR Congo yatumye muri iki gihe u Rwanda - kenshi rubonwa nk’inshuti y’ibihugu by’iburengerazuba - rutakaza vuba uko gushyigikirwa.

Igitutu gikomeje kwiyongera basaba abategetsi barwo kuvana ingabo zarwo muri DR Congo.

Suminwa ati: "Ariko ntabyo barakora".

Uyu, yishimira ibihano bya Amerika byafatiwe minisitiri James Kabarebe w’u Rwanda, avuga ko bizafasha "gushyira igitutu ku mushotoranyi".

U Rwanda ariko, rwaramaganye ibyo bihano ruvuga ko "bidafite ishingiro kandi ntacyo bifasha mu gukemura ikibazo".

Ubumwe bw’Uburayi bwasubitse "ubufatanye mu bya gisirikare" kandi bushyira mu "gusubiramo" amasezerano bufitanye n’u Rwanda ku bikoresho by’ibanze n’amabuye y’agaciro.

Suminwa nanone yishimira ibyo byemezo by’Ubumwe bw’Uburayi, avuga ko "gusahura umutungo kamere – ari imwe mu mpamvu y’iyi ntambara".

RD Congo ishinja u Rwanda gucukura bitemewe ibirombe by’amabuye y’agaciro byayo iburasirazuba, ibyo u Rwanda ruhakana.

Mu cyumweru gishize Ubwongereza bwatangaje ko buzahagarika inkunga k’u Rwanda – uretse igenewe amatsinda akennye cyane – mu gihe iki gihugu kitavanye ingabo zacyo muri DR Congo kandi n’agahenge kakagerwaho.

U Rwanda ruvuga ko ibihano byatangajwe n’Ubwongereza "nta kintu bifasha DR Congo, cyangwa ngo bifashe mu kugera ku gisubizo kirambye cya politike" kuri aya makimbirane.

Ubwongereza kandi bwasabye leta ya Kinshasa kuganira n’umutwe wa M23.

Nubwo Kinshasa na yo ubusabe bwose bwo kuganira na M23, Minisitiri w’intebe wa DR Congo na we avuga ko u Rwanda rurimo kwirengagiza ubusabe bwose bwo gukura ingabo zarwo muri DR Congo.

Ati: "None ni inde urimo kubangamira [gukemura amakimbirane]? Ntabwo ari leta ya Congo."

U Rwanda, hamwe na ONU, rushinja leta ya Congo guha indaro no gukorana n’umutwe wa FDLR, urimo bamwe mu bawugize bashinjwa gukora jenoside mu Rwanda mu 1994.

Abajijwe kuri ibi, Judith Suminwa yahakanye ko ingabo za Congo zikorana na FDLR, ariko avuga ko igihugu cye cyakora ibikorwa byo "gusenya" uwo mutwe.

Abajijwe uko intambara yarangira niba umutwe wa M23 udashyizwe mu biganiro, Suminwa yavuze ko mu kuganira n’u Rwanda igisubizo cyari cyoroshye cyakwizeza agahenge.

Ati: "Kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo na M23 igahagarika kwica abaturage ba Congo".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa