skol

DR Congo: Lt Col Guillaume yashinje abambukira ku ikarita y’itora kuba intasi z’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Igisirikare cy’Igihugu FARDC cyaburiye ko hari intasi zirikoherezwa n’u Rwanda zikinjira ku bwinshi mu gihugu cya RD Congo zikoresheje ikarita y’itora zikirunda ku umupaka wayo n’u Rwanda.

Ni impuruza yatanzwe nyuma y’inama y’umutekano ku wa Kabiri yahuje ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko niwe watanze iyo mpuruza yashingiye kukuba ngo abaturage b’igihugu cye cya RD Congo bari kuva mu u Rwanda ari benshi bakambuka bitwaje amakarita y’itora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri we ngo abo ni Abanyarwanda baje mu butasi boherejwe n’u Rwanda."

Intaya ya Kivu ya Ruguru imaze igihe irangwamo umutekano muke kubera imirwano y’Ingabo za Congo na M23; ndetse hari n’ubwoba bw’uko imirwano hagati y’impande zombi ishobora kongera kubura.

Inama y’umutekano yabereye i Goma yasabye inzego z’umutekano za RDC gukomeza kuba maso; mu rwego rwo "kwirinda ko umwanzi yakwinjirira mu mirongo yabo y’urugamba

Col Ndjike yavuze ko u Rwanda rwakajije ibikorwa by’ubutasi kuri RDC, nyuma y’uko Leta y’iki gihugu yeruye ko itazigera ijya mu biganiro na M23; umutwe ubutegetsi bw’i Kinshasa buvuga ko ufashwa n’u Rwanda.

Yavuze kandi ko kuri ubu M23 yatangiye kwisuganya isubira mu duce yari yaravuyemo; ibica amarenga y’uko uyu mutwe waba uri kwitegura kongera kujya mu mirwano n’Ingabo za Leta ya Congo.

FARDC iravuga ko ikomeje kuryamira amajanja, mu rwego rwo guharanira ko agahenge kamaze igihe hagati yayo na M23 kakomeza.

Amakuru agezweho ubu avuga ko Igisirikare cya Congo gikomeje gushing imitwe yitwaje intwaro izagifasha guhangana na M23 ,byaba ngombwa ngo bagakomereza mu Rwanda gukuraho ubutegetsi buriho nk’uko bakomeje kubitangaza mu bihe bitandukanye.

Kugeza ubu, u Rwanda ruracyahakana byeruye ibyo rushinjwa n’umuturanyi warwo RD Congo, rugashimangira ko ibibazo bafite biri imbere mu gihugu cyabo kandi bakwiye kubyikemurira ntawe bashyize mu majwi ku ruhande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa