skol
fortebet

DR Congo: M23 iracecetse, indi mitwe yitwaje intwaro yongereye urugomo

Yanditswe: Saturday 13, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi ibiri gusa inyeshyamba z’umutwe CODECO zigabye igitero ku bapolisi ba Congo zikicamo 2 zigatwika n’imodoka zabo no kwambura abaturage muri Ituri, ubu haravugwa ubundi bwicanyi.

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi ibiri gusa inyeshyamba z’umutwe CODECO zigabye igitero ku bapolisi ba Congo zikicamo 2 zigatwika n’imodoka zabo no kwambura abaturage muri Ituri, ubu haravugwa ubundi bwicanyi.

Ubu noneho ahitwa Djugu haravugwa umutwe w’abarwanyi ba Zaire wagabye igitero uhitana abagera ku 9.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko izo nyeshyamba zishe abaturage abanda bagera ku icyenda zirabakomeraetsa cyane kuburyo ubu batwawe n’indege ya Monusco iberekeza I Bunia ngo bahabwe ubuvuzi nk’uko Radio Okapi yabyanditse.

Karna Soro yatangaje ko ubu bufasha bwaje nyuma yo gutabarizwa na leta ya Congo ku baturage bayo bari mu kaga kubera ibitero by’inyeshyamba zongeye gukaza ubusahuzi muri iki gihugu.

Kubera ibi bitero bya hato nahato itangazo rya gouverinoma muri kongo ryongeye gusaba abaturage b’igihugu guhana ituze, banahamagarira imitwe yitwaje intwaro kuzishyira hasi bakegera ingabo z’igihugu FARDC bagakorana.

Inama iheruka ya Nairobi yari yategetse imitwe yitwaje intwaro mu burasira zuba bwa Congo kuzishyira hasi bakaganira na leta. Ku ikubitiro isaga 60 yarabikoze, ariko muminsi ishize yongeye kubura intwaro isubira mu mashyamba.

Ingingo nyamukuru yateye ibi ngo nuko leta yabo itubahirije ibyo bavuganye , byatumye inzara ibica ndetse no kubona ibikorwa remezo birimo amazi birabagora kuko nta kivugira bari bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa