skol
fortebet

DR Congo: Ubutegetsi bwa Goma bwahagaritse imyigaragambyo yose itatangiwe uruhushya

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’umugi wa Goma muri (Nord-Kivu), colonel François Kabeya, yihanije uwo wese uzongera kwigaragambya atabiherewe uburenganzira.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’umugi wa Goma muri (Nord-Kivu), colonel François Kabeya, yihanije uwo wese uzongera kwigaragambya atabiherewe uburenganzira.

Ni itegeko ryatanzwe kuri uyu wa 24 nyakanga 2022. Rije nyuma y’imyigaragambyo itandukanye yagiye ikorwa n’abanyekongo mu buryo bw’akavuyo ,igasiga yangije byinshi harimo no kwibasira abanyamahanga muri Congo.

Icyakora kuri iyi ncuro ngo kubuza kwigaragambya byaje kubera ubutumwa bwacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga buhamagarira abaturage kwigaragmbya bamagana MONUSCO muri Kivu ya ruguru, kuko tacyo yabamariye mu kubagarurira umutekano mu myaka myinshi ishize.

Iryo tangazo rihamagarira abakozi ba leta mu ntara ya Nord Kivu kujya ku kazi kabo nta nkomyi kuri uyu wa mbere.

Rya tegetse kandi abashinzwe umutekano n’inzego za gisirikare gukumira abashaka kugerageza kwigaragambya mu buryo bwose butatangiwe uburenganzira.

Kurundi ruhande ariko,urubyiruko rwibumbiye mu kitwa (UDPS) Union pour la démocratie et le progrès social (UDPS)ishami rya Goma bari bafite umugambi wo gukora urugendo Rwamagana ku mugaragaro MONUSCO.

Babitangaje kuri iki cyumweru , mu itangazo ryasinyweho na Fidèle Kasereka ubahagarariye, arikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Urubyiruko rwa UDPS rwiyemeje guhagarika imirimo yose mu gihe cy’imyigaragambo, ubundi bakarwanya MONUSCO bashikamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa