skol
fortebet

DR Congo: umutwe mushya witwaje intwaro urikwica abaturage mu gace ka Misingi

Yanditswe: Friday 15, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa aba Maï-Maï utaramenyekana wagaragaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022 mu gace ka Masingi muri Baswagha ho muri territoire ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru

Sponsored Ad

Umutwe wa aba Maï-Maï utaramenyekana wagaragaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022 mu gace ka Masingi muri Baswagha ho muri territoire ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru

Kuva uyu mutwe wagera muri Misingi,watangiye kugaba ibitero ku baturage no gukomez kubabuza umutekano no kubambura utwabo bidasiganye no Kubica urubozo ,ndetse batagira no gushyiraho umusoro.

Nyuma y’imirwano ,uwo mutwe wa Maï-Maï utegeka buri muturage kwishyura amakongomani 1000 n’ukuvuga (5 USD) yitwa ayo kubacungira umutekano.

Amakuru yatanzwe n’abaturage yavuze ko, abarwanyi b’uwo mutwe baturutse mu bice bya Masingi-Biambwe, bazanywe no gufasha mu guteza imbere abaturage no kubakorera imihanda .ari nayo mpamvu ngo babaka umusoro.

Kurundi ruhande ariko ngo aba barwanyi ibyo bakoreye mu gace kamwe babikorera no mutundi dutandukanye kuko bagenda bimuka bitewe n’umusaruro bashaka cyane mu duce twa Katanga na Mayeba .

Indi mitwe myinshi yitwaje intwaro iri muri utwo duce kandi ikomeje guteza umutekano muke . kugeza ubu yiyise izina bahuriyeho ryiswe (UPLC) « Union des patriotes pour la libération du Congo. »

Uyu mutwe wa Maï-Maï ukomeje kugaba udushami hirya no hino muri Congo, kuko kugeza ubu ubasanga muri Luhongo ,Bukenye, ho muri Baswagha.

Abaturage batuye muri ibyo bice bavuga ko bahora mu mirwano niyo mitwe bituma nta gikorwa na kimwe cy’iterambere bashobora kwikorera ,ari nako bashobora kuhasiga ubuzima.bagasaba Leta yabo kubatabara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa