DR Congo - Walikale: Imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23 irasatira umujyi wa Pinga
Yanditswe: Monday 28, Oct 2024

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rwa leta yakomeje ku wa gatandatu no ku cyumweru mu gice cy’amajyaruguru ya teritwari ya Walikale - nini kurusha izindi eshanu zigize Intara ya Kivu ya Ruguru.
Sivile muri Walikale yabwiye BBC ko imirwano yo ku cyumweru muri ‘Groupements’ za Kisimba na Ikobo yatumye “abantu benshi” bahunga berekeza mu mujyi wa Pinga, aho “M23 isa n’aho irimo kwerekeza”.
Pinga ni umujyi wo muri teritwari ya Walikale uri muri kilometero zisaga 150 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye i Goma.
Iyi mirwano irimo kuvugwa mu gihe muri iki cyumweru inzobere z’impande za DR Congo n’u Rwanda – zigizwe ahanini n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare – biteganyijwe ko zizahura zikiga ku “umushinga w’ibyakorwa” w’uko bashyira mu ngiro ingingo ebyiri z’ingenzi zageza ku mahoro Angola yahaye impande zombi:
Gusenya umutwe wa FDLR
U Rwanda - guhagarika ibikorwa by’ingabo/kureka ingamba zo kwirinda
U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana.
Mu mirwano yabaye ejo ku cyumweru, Radio RFI ivuga ko ingabo za leta n’abo mu mutwe wa Wazalendo bateye M23 mu gace kitwa Minjenje ko muri ‘groupement’ ya Kisimba, bagamije kuhisubiza ngo bahambure M23.
Fiston Misona ukuriye ‘Société civile Forces Vives de Walikale’ mu butumwa yahaye BBC, avuga ko iyi mirwano yo mu mpera z’icyumweru yateye “guhunga kw’abantu benshi, gutwika inzu, no kwica abaturage”.
Misona avuga ko batarabarura umubare nyawo w’abahunze, yabwiye BBC ati: "Ariko babarirwa mu bihumbi. Ni ingo zirenga 1,500."
Ibinyamakuru muri RD Congo bivuga ko M23 ubu igenzura uduce twa Walikale turimo Katobo, Luola, Mbukuru na Mukohwa kandi ko yaba igeze mu birometero bisaga 20 uvuye mu mujyi wa Pinga - imwe muri ‘centre’ z’ingenzi muri Walikale ifite ikibuga cy’indege gito cyo mu bwoko bwa ‘Aerodrome’.
Misona ati: “Turasaba leta ya Congo gukora ibishoboka byose igahagarika ibitero bya M23. Turasaba leta gufasha abaturage bababaje barimo kuba inzirakarengane. No gufasha abahungiye Pinga n’ahandi”.
Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo – yadutse bushya mu mpera y’umwaka wa 2021 – yatumye abantu barenga igice cya miliyoni bava mu byabo mu gihe kigera ku mwaka gishize, abasivile batazwi neza umubare barishwe, ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na DR Congo bwarahungabanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *