skol
fortebet

DR Congo yavuze umubare w’abamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana MONUSCO

Yanditswe: Tuesday 26, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku biro bya MONUSCO i Goma, habereye imyigaragambyo idasanzwe kuri uyu wa Mbere, maze ibiro bakoreramo byigabizwa n’abigaragambya babyinjiyemo, bagasahura bimwe mu bikoresho basanzemo.

Sponsored Ad

Ku biro bya MONUSCO i Goma, habereye imyigaragambyo idasanzwe kuri uyu wa Mbere, maze ibiro bakoreramo byigabizwa n’abigaragambya babyinjiyemo, bagasahura bimwe mu bikoresho basanzemo.

Umwe mu bakozi ba MONUSCO i Goma, yabwiye itangazamakuru ko abigaragambyaga bari bafite umujinya udasanzwe ubwo bazaga bakamena ibiro by’abakozi bakabyigabiza.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko iyi myigaragambyo yabereye i Goma yaguyemo abantu batanu, ikomerekeramo abandi benshi.

Iyi myigaragambyo yafashe indi sura kuva kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yagaragayemo Abanye-Congo bafite umujinya mwinshi bigabije ibiro bya MONUSCO bakabitera ndetse bakanamena zimwe mu nzugi zabyo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yashimangiye ko nibura abantu batanu bitabye Imana, abandi bagera muri mirongo itanu barakomereka.

Yongeye ho ko Guverinoma ya Congo iri kuvugana n’ubuyobozi bwa MONUSCO ngo hakomeze hakusanywe imibare y’abagizweho ingaruka n’iyi myigaragambyo ndetse n’ibikoresho byaba byahangirikiye.

Muyaya yemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abakozi ba MONUSCO bahagaritse akazi kubera iyi myigaragambyo bagasubiremo, anavuga ku masasu yarashwe mu bigaragambya , ngo yari agamije kubatatanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa