skol
fortebet

DRC haravugwa umupolisi wakubiswe na bagenzi be kugera bamwambuye ubuzima

Yanditswe: Wednesday 02, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho y’abapolisi benshi barimo gukubita umuntu mu muhanda i Kinshasa yazungurutse henshi ku mbuga nkoranyambaga guhera ku cyumweru yahujwe n’urupfu rw’umupolisi Fiston Kabeya, ariko ibi bishobora kuba ari ibintu bibiri bitandukanye.

Sponsored Ad

Igipolisi cya DR Congo kivuga ko uburyo Kabeya yapfuyemo "butarasobanuka neza", kandi kikaburira abantu kwirinda "amakuru atari yo" ku bivugwa kuri uru rupfu.

Urupfu rw’uyu mupolisi wo mu muhanda rwemejwe mu mashusho y’ubuhamya butangwa n’uvuga ko ari mugenzi wa Kabeya wavuze ko Kabeya yakubiswe n’abashinzwe umutekano wa Minisitiri w’intebe kuko yabujije imodoka zigendana na we kunyura ahatemewe n’amategeko. Ko uko gukubitwa byamuviriyemo urupfu.

Igipolisi cya DR Congo cyemeza ko uwapfuye ari Brigadier Kabeya Fiston wo mu ishami rya polisi ryo mu muhanda i Kinshasa.

Mu itangazo ryo ku wa kabiri nijoro, ibiro bya Minisitiri w’intebe Judith Suminwa, wakomeje gushyirwa ku gitutu, byavuze ko Suminwa ababajwe cyane no "kubura umugabo witangiye gukorera igihugu cyacu" kandi ko yihanganishije umuryango we.

Yasabye kandi ubucamanza bwa gisirikare ko bugomba gukora akazi kabwo, yemeza kandi ko iperereza ririmo gukorwa.

Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko Kabeya yakubiswe ku wa kabiri w’icyumweru gishize ari mu kazi mu muhanda uzwi nka boulevard Mondjiba i Kinshasa, umurwa mukuru wa DR Congo utuwe n’abaturage barenga miliyoni 17.

Abashinzwe umutekano mu itsinda rya Minisitiri w’intebe ngo bashinje Brigadier Kabeya kutorohereza imodoka za Minisitiri w’intebe baramukubita mbere yo kujya kumufunga, nyuma ajyanwa kwa muganga aho yapfiriye ku cyumweru, nk’uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.

Mu itangazo ryo mu ijoro ryo ku cyumweru, Mavungu Ma Ngoma Julien, umuvugizi w’igipolisi cya DR Congo, yavuze ko uburyo Kabeya yapfuyemo "butarasobanuka neza", ko igipolisi kirimo gukora iperereza ngo gifate "abakoze icyo gikorwa" kugira ngo bakurikiranwe n’itegeko.

Minisiteri y’ubutabera ya DR Congo yemeje ko uyu mupolisi yakubiswe na bamwe mu bapolisi bikamuviramo gupfa, ko ababikoze bagomba kubiryozwa.

Isesengura: Amashusho yakwiriye yaba atandukanye n’urupfu ruvugwa
Amashusho y’abapolisi barimo gukubita umuntu yahujwe n’urupfu rwa Kabeya rurushaho kumenyakana no kubabaza abantu benshi bayabonye ku mbuga nkoranyambaga.

Isesengura rya BBC ku mashusho ribona ko ayo mashusho y’abapolisi barimo gukubita umuntu agaragaramo abapolisi barwanya imyigaragambyo. Birashoboka ko atari abarinda Minisitiri w’intebe.

Bamwe mu bapolisi bagaragara kuri ayo mashusho bambaye ingofero z’abapolisi barwanya imyigaragambyo.

Uburyo butandukanye bwifashishwa mu gusesengura amashusho bwerekana ko aya mashusho yakwirakwiriye ahuzwa n’urupfu rwa Kabeya yatangajwe kuri murandasi mbere y’umwaka wa 2022.

Gusa BBC ntiyashoboye kubona umwimerere w’aya mashusho ashobora kuba ari ayo mu myigaragambyo yabaye mu myaka yashize muri DR Congo.

Umuntu ugaragara akubitwa muri aya mashusho, ntiyambaye imyenda y’abapolisi.

Muri aya mashusho abapolisi baboneka bamwambura ipantaro y’ubururu bwerurutse, kandi hejuru yambaye umwenda (singlet/vest) w’umutuku na ’gilet’ y’umukara. Imyenda itaranga abapolisi ba DR Congo bari mu kazi mu muhanda.

Mu gihe benshi bababajwe n’urupfu rwa Brigadier Fiston Kabeya, aya mashusho ahuzwa n’urupfu rwe yatumye ruvugwaho cyane, ashobora kuba atari ukuri kw’ibyamubayeho birimo kwamaganwa na benshi muri DR Congo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa