DRC: Ingabo z’akarere EACRF zabonye umuyobozi mushya nyuma y’uko Gen. Nyagah asezeye
Yanditswe: Tuesday 02, May 2023
Guverinoma ya Kenya yagize Major General Alphaxard Kiugu umuyobozi mushya w’ingabo z’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo .
Ni nyuama y’uko uwari usanzwe kuri uyu mwanya Maj. Gen. Jeff Nyagah, wari Umuyobozi Mukuru w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Mu ibaruwa Maj Gen Nyagah yandikiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yasobanuye ko yasezeye kubera ibibazo by’umutekano we.
Mu ibaruwa ye, Gen Nyagah aragira ati “Hari abantu bagerageje guhungabanya umutekano wanjye aho nari ntuye, bohereza abasirikare b’abacanshuro b’abanyamahanga bahashyira ibikoresho bw’ubugenzuzi, bohereza n’utudege twitwara (drones) tuzenguruka hejuru y’urugo rwanjye, ndetse bazenguruka n’urugo barugenzura mu ntangiriro za Mutarama 2023, bituma nimukira ahandi.”
Jenerali Jeff Nyagah asezeye ku mirimo ye nyuma y’igihe adacana uwaka na Leta ya DRC, buvuga ko abarwanyi ba M23 bagomba gushyira intwaro hasi bakava mu bice bafashe, bakajya mu kirunga cya Sabyinyo no mu nkengero zacyo, naho Jenerali Nyagah akavuga ko nta mwiteguro yahazashyirwa abo barwanyi, ariyo mpamvu ituma batava mu bice byose bafashe.
Kuva mu Kuboza 2022, umutwe w’ingabo zo mu karere zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, zagiye mu bice bimwe na bimwe by’Uburasirazuba bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, byahoze bigenzurwa n’inyeshyamba za M23 zikaza kubivamo muri gahunda yo kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono i Luanda muri Angola.
Ibi bazo byose byagaragajwe na Gen. Nyagah nibyo mugenzi we Major General Alphaxard Kiugu agomba guhangana nabyo akabibonera ibisubizo kandi umusaruro w’izi ngabo ukagerwaho nk’uko byitezwe.
Umutwe w’ingabo za EACRF urimo abasirikare bo muri Kenya, Uganda, Burundi na Sudani y’Epfo.
The Government of the Republic of #Kenya has appointed Major General Alphaxard Kiugu as the new Force Commander of East African Community Regional Force #EACRF.
Major General Alphaxard Kiugu replaces Maj Gen Jeff Nyagah who has since been re-assigned other national duties. pic.twitter.com/5fOrodKxZW
— East African Community (@jumuiya) May 1, 2023
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *