skol
fortebet

Ecuador: Imirwano muri gereza y’i Guayaquil yiciwemo imfungwa 68

Yanditswe: Sunday 14, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Imfungwa zitari munsi ya 68 ziciwe mu mirwano mishya muri gereza yo muri Ecuador (Équateur) aho imfungwa zirenga ijana zapfiriye mu mirwano hagati y’ibico (amatsinda) by’abacyeba mu kwezi kwa cyenda, nkuko abategetsi babivuga.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko imidugararo muri gereza ya Litoral Penitentiary (Penitenciaría del Litoral) mu mujyi wa Guayaquil yatangiye ku wa gatanu nimugoroba.

Amakuru avuga kandi ko imitwe yihariye yo muri polisi yinjiye mu nyubako z’iyo gereza ikahasanga imbunda, ibiturika n’inzembe (urwembe).

Imfungwa hafi 300 ni zo zimaze gupfa kugeza ubu muri uyu mwaka mu magereza yo muri iki gihugu cyo muri Amerika y’epfo.

Urugomo ruvuye ku bushyamirane hagati y’ibico by’imfungwa rwo mu kwezi kwa cyenda ni rwo rwa mbere rwahitanye abantu benshi muri gereza mu mateka y’iki gihugu.

Icyo gihe, imfungwa zo mu gice kimwe cya gereza zagendesheje inda zinyura mu mwobo kugira ngo zigere mu kindi gice cyayo, aho zagabye igitero ku bagize igico cy’abacyeba.

Abashinzwe umutekano n’abasirikare bose hamwe babarirwa mu magana ni bo bari boherejwe kuri iyo gereza kugira ngo basubize ibintu mu buryo.

Iyo mirwano yo mu kwa cyenda, aho imfungwa zimwe zishwe ziciwe imitwe, yatumye hongera kwibazwa ku kugira ijambo gukomeje kwiyongera muri Ecuador kw’ibico by’abagizi ba nabi birimo nk’ibico byo muri Mexico (Mexique) bya Sinaloa na Jalisco New Generation.

Iyi mirwano mishya muri gereza yo mu mujyi wa Guayaquil, mu ntara ya Guayas, yanakomerekeyemo abantu 25, ndetse ibaye ikurikira ubushyamirane buto burimo ikoreshwa ry’imbunda bwabaye mu ntangiriro y’uku kwezi aho imfungwa eshatu zishwe zirashwe.

Hari amakuru ko habaye urundi rugomo kuri iyo gereza ku mugoroba wo ku wa gatandatu, ndetse ko abasirikare bahagabwe ngo bunganire inzego zishinzwe umutekano, bakigarurira hanze y’iyo gereza bari mu modoka z’umutamenwa.

Inshuti n’abo mu miryango y’imfungwa bari hanze y’iyi gereza bategereje bahangayitse amakuru y’ababo, aho urutonde rw’amazina y’abapfuye rwamanitswe ku cyapa.

Abategetsi bavuze ko uru rugomo rwatangiye nk’ubushyamirane bushingiye ku butaka hagati y’amatsinda y’abacyeba nyuma yuko umukuru w’igico yari amaze kurekurwa mbere y’igihe.

Pablo Arosemena, Guverineri w’intara ya Guayas, yabwiye abanyamakuru ati: "Mu gihe iki gice cya gereza kitari gifite umukuru w’igico, ibindi bico byagerageje... kwinjira ngo bikore ubwicanyi bwuzuye".

Yavuze ko hari hari imfungwa zigera hafi kuri 700 muri ako gace ka gereza kari karimo kuberamo iyo midugararo yiciwemo imfungwa.

Mu itangazo rigufi kuri Twitter, Pereza wa Ecuador Guillermo Lasso yihanganishije "imiryango yabuze abayo", anavuga ko ingamba nshya zicyenewe mu "kurwanya abagizi ba nabi bungukira mu kajagari".

Mu ntangiriro y’uku kwezi, mu kiganiro na BBC, Bwana Lasso yashimangiye ko leta ye irimo kwisubiza atari gusa amagereza ahubwo n’uduce twa Ecuador abacuruzi b’ibiyobyabwenge bari baragize indiri yabo.

Yashinje za guverinoma zabanje muri iki gihugu "kutagira icyo zikora" ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ariko aburira ko guhangana no kwiyongera kw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu kuzafata "imyaka irenga icumi".

Yanavuze ko Ecuador izacyenera ubufasha bw’amahanga bw’ibihugu nka Colombia bihana imbibi, Amerika n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) mu kongerera imbaraga igisirikare cyayo na polisi ngo bishobore kurwanya ukwiyongera kw’imbaraga z’ibico by’abagizi ba nabi.

Muri iki gihe mu magereza ya Ecuador harimo imfungwa zirenga hafi ho 9,000 ku bushobozi bwazo, nkuko abategetsi babivuga. Gereza ya Litoral Penitentiary yubakiwe kwakira imfungwa 5,300, ariko ubu ifungiwemo 8,500.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa