Pentagon iravuga ko Koreya ya Ruguru yohereje ingabo 10,000 mu Burusiya
Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2024

Abasirikare bagera ku 10,000 bo muri Koreya ya Ruguru boherejwe mu Burusiya kwitoza no kurwanya Ukraine mu “byumweru biri imbere”, nk’uko Pentagon yabitangaje ivuga ko byongereye cyane umubare w’abasirikare boherejwe na Koreya ya Ruguru ndetse bikanatera ubwoba ko intambara yo muri Ukraine ishobora kwaguka biturutse ku gutabara kwa gisirikare kwa Pyongyang .
Ku wa Mbere, Umuvugizi wa Pentagon, Sabrina Singh, yatangaje ko bamwe mu basirikare 10,000 bo muri Koreya ya Ruguru boherejwe mu burasirazuba bw’u Burusiya kugira ngo bakore imyitozo barenze ikigereranyo cya mbere cya Amerika cyo mu cyumweru gishize cy’abasirikare 3000, boherejwe hafi y’umupaka wa Ukraine.
Singh yabwiye abanyamakuru ati: “Igice kimwe cy’abo basirikare kimaze kwegera Ukraine, kandi duhangayikishijwe cyane n’uko u Burusiya buteganya gukoresha abo basirikare mu ntambara cyangwa gushyigikira ibikorwa byo kurwanya ingabo za Ukraine mu gace ka Kursk mu Burusiya hafi y’umupaka na Ukraine.”
Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-yeol, yatangaje ko kohereza abasirikare ba Koreya ya Ruguru bibangamiye umutekano w’igihugu cye ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga, yamagana kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Ukwakira 2024, ibyo yavuze ko ari ubufatanye bwa gisirikare “butemewe” hagati y’u Burusiya na Koreya ya Ruguru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *