skol

Ese ingabo za EAC zishobora kurwana na M23 nkuko byavugiwe mu nama I Luanda

Yanditswe: Friday 25, Nov 2022

featured-image

Mu gihe umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko utazasubira inyuma nk’uko bisabwa, ubu haribazwa ikigiye gukurikiraho.
Inama y’abakuru b’akarere yabereye i Luanda muri Angola yafashe umwanzura yuko M23 ihagarika ibitero kuri FARDC igasubira mu birindiro yaririmo imbere y’ibitero, bitagenze uko ikaraswaho.
Ariko uwo mutwe uvuga ko uwo mwanzuro utawureba kuko utari watumiwe muri iyo nama, kandi ko ibyo gusubira inyuma bidashoboka.
Wabyiye (…)

Mu gihe umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko utazasubira inyuma nk’uko bisabwa, ubu haribazwa ikigiye gukurikiraho.

Inama y’abakuru b’akarere yabereye i Luanda muri Angola yafashe umwanzura yuko M23 ihagarika ibitero kuri FARDC igasubira mu birindiro yaririmo imbere y’ibitero, bitagenze uko ikaraswaho.

Ariko uwo mutwe uvuga ko uwo mwanzuro utawureba kuko utari watumiwe muri iyo nama, kandi ko ibyo gusubira inyuma bidashoboka.

Wabyiye itangazamakuru ko utazajya mu birunga kuko utari inyamaswa ndetse ko witeguye guhangana n’ingabo zose harimo n’iz’akarere ka EAC niziwushoraho intambara.

Onesphore Sematumba, ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari mu kigo mpuzamahanga kireba ibijyanye n’amakimbirane, ICG (International Crisis Group),yabwiye BBC ko kuba ingabo za EAC zarwanya M23 bigoye kuko batamenyereye intambara zo mu ishyamba kandi ngo byafata igihe.

Yagize ati "Abasirikare ba Kenya batarenga 500 bari hano I Goma ariko M23 yamaze gufata ahantu hanini cyane iri kugenda isatira Goma ku buryo na bariya basirikare ba Kenya nibaza uko ari 900 bizagorana kugira ngo bakore intambara muri aya mashyamba n’imisozi kandi ntabwo bamenyereye intambara zo muri RDC.Byazafata igihe."

Uyu yavuze ko nubwo Uganda na Burundi bakohereza ingabo bazaba bari mu duce turimo imitwe irwanya ibihugu byabo nka RED Tabara irwanya u Burundi na ADF irwanya Uganda.

Yagize ati "Hagombye gukorwa dipolomasi yatuma M23 n’indi mitwe yose yarangira.Muri RDC barimo kwitegura amatora kandi nibikomeza gutyo ayo matora batazayakora.

Leta ya Congo yavuze ko idashobora kuganira n’umutwe w’iterabwoba, nyuma ivuga ko baganira ari uko ubanje kurekura uduce twose wafashe.

Ibyo byakomeje kubangamira igisubizo cya politiki gifatwa na benshi nk’icyahosha iyi ntambara burundu, kurusha intambara.

Byongeye, abahuza muri ibi bibazo ntabwo bigeze bahura na M23 ngo bumve uruhande rwayo, ku buryo n’iyo bigeze ku gutangaza umwanzuro w’inama, udasobanurwa kimwe ku ruhande rwa Leta ya Congo na M23.

Mu busabe bw’abakuru b’ibihugu, bavuze ko "M23 igomba kuva mu duce imaze gufata, igasubira mu bice yahoranye mbere hashingiwe ku myanzuro y’inama y’abagaba bakuru b’ingabo za EAC, yabereye i Bujumbura mu Burundi ku wa 8 Ugushyingo 2022."

Ibirindiro bivugwa ni muri Sabyinyo ku ruhande rwa RDC, aho M23 itagomba kurenga umurongo unyura ku duce twa Bigega, Bugusa, Nyabikona, Mbuzi, Rutsiro na Nkokwe.

Ni icyemezo cyaba kigoye kuri M23 imaze kwagura uduce igenzura turimo Bunagana, Rutshuru, ndetse ikomeje kurwanira muri Kibumba.

Ni muri kilometero nke uvuye mu Mujyi wa Goma, nubwo itarimo gukoresha imbaraga nyinshi mu buryo bugaragaza ko ishaka kuwufata.

Ibitekerezo

  • Gufata Goma nicyo cyonyine cyagabanya amagambo ya Cyabitama ngo uhora ategereje abamurwanirira mu gihe igisirikare cye kiba kibereye mu gusahura inkoko n’ibitoki.

    nibyo cotoyen, ubundi biragaragara ko bari bakuru bibihugu haraho birengagiza nkana, kuki badadumira M23 bakiri aho bose ngo babahuze na cyabitama?ubundi ngo turebe ko yanga?bitabaye ibyo unva ruracyavuga kand bariya bana suko bananiwe gufata goma, ahubwo haricyo bategereje.cyabitama arashaka gukomeza kwicisha abatutsi ba MASISI, unva cyabitama we ntabapfira gushira nabo mu rwanda bi 1994 barabishe kandi bariya bari kwica masisi nibo bishe mu rwanda, none dore wishimiye ko bakomeza kwica no muri congo, ngaho komeza wenda haricyo uzunguka, naho m23 unva nimutaganira ngo mugire ibyo mwunvikana, uzaririmba urwo ubonye. niriya gahunda yamatora ya 2023 ishobora kutaba da?Komeza wigire kaganga, ahubwo reka abana bafate goma nabo bibereho, ibyo abasilikare bawe bamaze gusahura birahagije, ubundi barwana gute, nu gute umu GP ajya kurugamba ubundi akaruta akajya kwiba IBITOKI, IHENE, FRATE, IBISHYIMBO, uwo ni ngabo ki?ariko ubundi wagiye ubahemba ko wabonye ayo ushora mu ntambara udateze gutsinda?jya wigira mukabyiniro ibindi ubireke ntabyo uzi, keretse itiku gusa ushora ku rwanda na uganda, ariko wabonyeko bariya basaza ntaho muhuriye?Bariya ninararibonye ntabwo bapfa kuvugaguzwa nkawe, baba bazi icto kuvuga nicyo gukora.ubundi m23 ahubwo nikemure ikibazo, nifate goma urebe ko udashira ivuga ahongaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa