skol
fortebet

Ethiopia: Ibindi bihugu bikomeye ku isi byasabye abaturage babyo gutaha kubera intambara

Yanditswe: Wednesday 24, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubudage n’Ubufaransa byiyongereye ku bihugu bimaze kugira inama abaturage babyo kuva muri Ethiopia, mu gihe intambara irimo gufata indi ntera muri iki gihugu.
Amerika n’Ubwongereza na byo biherutse gusaba abaturage babyo kuva muri Ethiopia, ndetse n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) watangiye icyo wise kwimura by’igihe gito bamwe mu bakozi bawo.
Ibi bibaye mu gihe inyeshyamba zo muri Tigray zivuga ko zikomeje gutera intambwe zerekeza ku murwa mukuru Addis Ababa.
Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed (...)

Sponsored Ad

Ubudage n’Ubufaransa byiyongereye ku bihugu bimaze kugira inama abaturage babyo kuva muri Ethiopia, mu gihe intambara irimo gufata indi ntera muri iki gihugu.

Amerika n’Ubwongereza na byo biherutse gusaba abaturage babyo kuva muri Ethiopia, ndetse n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) watangiye icyo wise kwimura by’igihe gito bamwe mu bakozi bawo.

Ibi bibaye mu gihe inyeshyamba zo muri Tigray zivuga ko zikomeje gutera intambwe zerekeza ku murwa mukuru Addis Ababa.

Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed avuga ko yagiye ku rugamba guhangana n’inyeshyamba.

Iyi ntambara imaze umwaka umwe yateje amakuba ajyanye n’imibereho. ONU ivuga ko mu majyaruguru y’igihugu abantu babarirwa mu bihumbi amagana babayeho mu bihe nk’ibyo mu nzara.

Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe naho ababarirwa muri za miliyoni bataye ingo zabo.

Jeffrey Feltman, intumwa yihariye y’Amerika mu karere k’ihembe ry’Afurika, yavuze ko hari intambwe irimo guterwa ngo hagerwe ku gisubizo kinyuze mu nzira ya dipolomasi, ariko iyi nzira irimo gushyirwaho inkeke n’ukuntu ibintu birimo gufata indi ntera muri Ethiopia.

Yavuze ko impande zombi zisa nkaho zemeza ko ziri hafi kugera ku ntsinzi ya gisirikare.

Bwana Feltman yaburiye ko mu gihe inyeshyamba zaba zigeze i Addis Ababa, byaba ari ibintu bitakwihanganirwa kandi biteje amakuba.

Amakuru ava ku rugamba aragoye kugenzura, ariko umutwe w’inyeshyamba wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) uvuga ko abarwanyi bawo barimo kugenzura umujyi uri ku ntera ya kilometero zirenga gato 200 uvuye i Addis Ababa.

Mbere, leta ya Ethiopia yakomeje guhakana amakuru yuko inyeshyamba zirimo gutera intambwe.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubudage yavuze ko abaturage babwo bakwiye kuhava mu ndege za mbere z’ubucuruzi zabonekamo imyanya, mu gihe Ubufaransa bwo bwasabye abaturage babwo kuva mu gihugu "nta gutinda".

Hagati aho, inyandiko ku mutekano y’imbere muri ONU igenewe abakozi yavuze ko "abo mu miryango y’abakozi baherewe akazi mu mahanga bujuje ibisabwa" bakwiye guhungishwa bava muri Ethiopia bitarenze ku itariki ya 25 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Mbere, Amerika n’Ubwongereza byatangaje ko birimo kuhakura abakozi bo muri ambasade zabyo bakora akazi katihutirwa, binasaba abandi baturage babyo kuva muri Ethiopia.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa