skol

Ethiopia :Indege ya Gisirikare yasutse ibisasu ku bigaragambya irabatsemba

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Igisirikare cy’igihugu muri Ethiopia kirashinjwa gukoresha indege y’intambara mu gutatanya abaigaragambya mu karere ka Ahmara. Aho ubu habarurwa abantu 70 bahasize ubuzima.

Byatangajwe n’igitangazamakuru cy’imbere mu gihugu, cyavuze ko indege yakoreshejwe iri mu bwoko bwa Drone y’igisirikare cy’Igihugu muri Ethiopia

Iyo ndege yarashe abigaragambirizaga mu mugi muto wa Finote selam, batifuza ko igisirikare cy’igihugu cyinjara muri uwo mugi.

Igitangazamakuru Mpuzamahanga BBC nticyabashije kugenzura neza mu buryo bwihariye amakuru ashinja igisirikare cy’igihugu kwica abaturage. Gusa kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga Leta ya Addis Ababa ntiragira icyo ivuga kuri ibyo birego.

Igisirikare n’imitwe yitwaje intwaro yitwa Fano bahanganye bikomeye mu mirwano yo mu karere ka Amhara yafashe indi ntera mu byumweru bike bishize.

Imitwe yitwaje intwaro muri ako karere ka Ahmara ntishaka gushyira hasi intwaro, bera icyemezo cya Leta cyo kohereza ingabo z’igihugu muri ako karere mu buryo bwiswe ubutumvikanyweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa