skol
fortebet

Ethiopia: Ingabo za Leta zirashinjwa kumisha ibisasu ku baturage bari mu isoko

Yanditswe: Thursday 24, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko abantu babarirwa muri za mirongo bishwe cyangwa bagakomereka, nyuma yuko igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere kimishe ibisasu ku isoko ryo mu karere ka Tigray kari mu majyaruguru y’igihugu.

Sponsored Ad

Ababibonye babwiye BBC ko ku wa kabiri igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere cyarashe ku mujyi wa Togoga, uri ku ntera ya kilometero 25 uvuye ku murwa mukuru Mekelle wa Tigray.

Igisirikare cya Ethiopia cyahakanye kurasa ku baturage b’abasivile, kivuga ko cyarashe gishaka guca intege "abakora iterabwoba".

Bivugwa ko mu minsi ya vuba ishize inyeshyamba zo mu karere ka Tigray zateye intambwe ku rugamba.

Ariko ibyo byahakanywe na leta ya Ethiopia.

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix-Rouge wavuze ko wafashije mu guhungisha abakomeretse.

Hagati aho, umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wasabye Ethiopia gukora iperereza kuri icyo kivugwa ko ari igitero cy’indege.

Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe naho abandi babarirwa muri za miliyoni bata ingo zabo nyuma yuko imirwano yadutse, ubu hashize hafi amezi umunani.

Byagenze gute mu bitero by’indege?

Muganga ukorera ku bitaro bya Aider, bya mbere bikomeye i Mekelle, yabwiye BBC ko abantu batari munsi ya 60 bishwe naho abarenga 40 barakomereka.

Hari ubwoba ko uwo mubare ushobora kwiyongera kurushaho.

Abaganga bavuga ko barimo kuvura abantu babarirwa muri za mirongo, barimo n’umwana w’imyaka ibiri wakomerekejwe n’igitero cy’indege.

Abaganga babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko igisirikare cya Ethiopia cyababujije kugera ahabereye icyo gitero ngo babashe gufasha abasigayeyo.

Umuhungu w’imyaka 16 uri ku bitaro bya Aider yabwiye BBC ko yakubiswe ku kiganza n’igisate cy’igisasu kandi ko yabonye abantu benshi bagwa hasi. Yavuze ko icyo gitero cy’indege cyishe umugabo yari azi.

Igisirikare cya Ethiopia cyavuze ko ibyo bitero by’indege byari bigambiriye abitwaje intwaro.

Umuvugizi w’igisirikare cya Ethiopia yagize ati: "Nta na rimwe twigeze tugaba igitero cy’indege ku isoko. Ibi byashoboka gute? Igisirikare gishoboye kurasa kidahusha aho kigambiriye.

"Twagabye ibitero by’indege, ariko gusa ku hantu hamwe na hamwe hagambiriwe".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa