skol
fortebet

Ethiopia: Minisitiri Abiy ku rugamba yemeje ko umwanzi bamumereye nabi

Yanditswe: Friday 26, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yagaragaye ayoboye ingabo ku rugamba mu ntambara igihugu cye gihanganyemo n’inyeshyamba z’umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).
Mu mashusho yagiye hanze,Minisitiri w’Intebe,Abiy Ahmed,yavuze ko uduce twari dufitwe n’ingabo batwisubije ndetse ko n’abaturage bose babari inyuma.
Yagize ati "Uriya musozi mubona inyuma wari ufitwe n’umwanzi kugeza ejo.Ubu twashoboye gufata agace kose.umwuka mu ngabo umeze neza cyaneUrugamba rumaze gufata indi (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yagaragaye ayoboye ingabo ku rugamba mu ntambara igihugu cye gihanganyemo n’inyeshyamba z’umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Mu mashusho yagiye hanze,Minisitiri w’Intebe,Abiy Ahmed,yavuze ko uduce twari dufitwe n’ingabo batwisubije ndetse ko n’abaturage bose babari inyuma.

Yagize ati "Uriya musozi mubona inyuma wari ufitwe n’umwanzi kugeza ejo.Ubu twashoboye gufata agace kose.umwuka mu ngabo umeze neza cyaneUrugamba rumaze gufata indi ntera.Ubu twamaze gufata Kasagita.

Uyu munsi turafata Chifra na Burga.Tuzakomeza kugeza igihe Ethiopia yose ibohowe.Icyo twifuza kubona ni Ethiopia ihagaze ku bitambo byacu.Yaba umunya Ethiopia cyangwa Ethiopia ubwayo.Twizeye ko ibi tuzabigeraho dutsinze.Abaturage bacu baturi inyuma.

Abavandimwe bacu b’Abanya Ethiopia bari gukoresha imbaraga zabo zose kugira ngo amajwi yabo yumvikane."

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yatangaje ko yiyemeje kuyobora ingabo ze ari "ku rubuga rw’imirwano", muri iki gihe iyi ntambara imaze umwaka umwe irimo kwegera umurwa mukuru Addis Ababa.

Mu itangazo yashyize kuri Twitter ku wa mbere nijoro, Bwana Abiy yagize ati: "Guhera ejo [kuwa kabiri w’iki cyumweru], nzajya ku rugamba kuyobora ingabo".

Yongeyeho ati: "Abashaka kuba mu bana ba Ethiopia bazashimwa n’amateka, muhaguruke uyu munsi ku bw’igihugu cyanyu. Mureke duhurire ku rugamba".

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF), hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro yishyize hamwe na wo, zimaze iminsi zivuga ko zirimo gutera intambwe zerekeza ku murwa mukuru Addis Ababa.

Umutwe wa TPLF wihurije mu rugaga n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo nka Oromo Liberation Army (OLA), muri iki gihe intambara yarushijeho kwegera umurwa mukuru.

Abiy Ahmed, w’imyaka 45, afite amateka mu gisirikare. Yakinjiyemo atarageza imyaka 20 mu 1991 kubera intambara zari mu gace k’iwabo mu karere ka Oromia zahitanye mukuru we, yaje kujya mu ngabo za leta ya Ethiopia mu 1993 ashyirwa mu bakora iperereza, aho nyuma yaje kuba mu bakuru b’urwego rw’iperereza.

Kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, ingabo za leta ya Ethiopia n’inyeshyamba zo mu mutwe wa TPLF bari mu ntambara yatangiriye mu karere ka Tigray mu majyaruguru y’igihugu, ikaza no kugera mu turere twa Amhara na Afar duhana imbibi na Tigray.

Muri iki cyumweru, inyeshyamba zavuze ko zigaruriye umujyi wa Shewa Robit, uri ku ntera ya kilometero hafi 225 uvuye i Addis Ababa. Nta ruhande rudafite aho rubogamiye rwemeje ibyo zavuze.

Leta ya Ethiopia ivuga ko irimo kotswa igitutu kitari ngombwa n’ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) bikanivanga mu kibazo cyayo, ndetse ivuga ko hari n’umugambi w’ibitangazamakuru mpuzamahanga wo kuyibasira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa