skol
fortebet

Ethiopia: Minisitiri Abiy yayoboye urugamba ku nshuro ya mbere

Yanditswe: Thursday 25, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed yagiye kuyobora urugamba, asigiye ubuyobozi Minisitiri w’intebe wungirije Demeke Mekonnen Hassen.
Umuvugizi wa guverinema Legesse Tulu yasobanuye birambuye ihererekanywa rya zimwe mu nshingano zisanzwe, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Fana.
Abiy yatangaje mu ijoro ryo kuwa mbere ko afite umugambi wo kwigira ubwe kuyobora urugamba ku ngabo za Tigrey n’incuti zazo.
Yanditse agira ati: “Reka duhurire ku rugamba, igihe kirageze cyo kuyobora (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed yagiye kuyobora urugamba, asigiye ubuyobozi Minisitiri w’intebe wungirije Demeke Mekonnen Hassen.

Umuvugizi wa guverinema Legesse Tulu yasobanuye birambuye ihererekanywa rya zimwe mu nshingano zisanzwe, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Fana.

Abiy yatangaje mu ijoro ryo kuwa mbere ko afite umugambi wo kwigira ubwe kuyobora urugamba ku ngabo za Tigrey n’incuti zazo.

Yanditse agira ati: “Reka duhurire ku rugamba, igihe kirageze cyo kuyobora hakoreshejwe kwitanga”.

Mu kwezi gushize, ingabo za Tigrey n’abafatanyije na zo bakangishije kujya mu murwa mukuru Addis Abeba. Banakoze imirwano ikaze bagerageza gufunga umuhanda uhuza igihugu kidakora ku nyanja, Etiyopiya n’icyambu gikuru cya Djibouti.

Ejo kuwa kabiri, intumwa yihariye y’Amerika, Jeffrey Feltman yavuze ko ingabo za Etiyopiya n’abarwanyi bo mu karere babashije kubuza abanya tigrey gufunga uwo muhanda.Icyakora ingabo za Tigrey zashoboye gukomeza urugendo mu majyepfo zerekeza Addis.

Umuvugizi w’igisirikare cya Etiyopiya, ntiyasubije ubwo yari asabwe kugira icyo avuga.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa