skol
fortebet

Ethiopia – Tigray: Mekelle yarashweho na drone za Leta

Yanditswe: Saturday 27, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere cyagabye ibitero cy’utudege tutarimo umupilote (drones) ahantu habiri ho mu murwa mukuru Mekelle w’akarere ka Tigray mu majyaruguru y’igihugu, nkuko ababibonye babivuga.
Bigaragara ko ibyo bitero bijyanye n’iyi ntambara imaze umwaka umwe hagati y’ingabo za leta ya Ethiopia n’inyeshyamba zo muri Tigray.
Igitero cya mbere cya drone cyabaye ku wa gatanu saa tatu za mu gitondo (9h) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa mbili za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere cyagabye ibitero cy’utudege tutarimo umupilote (drones) ahantu habiri ho mu murwa mukuru Mekelle w’akarere ka Tigray mu majyaruguru y’igihugu, nkuko ababibonye babivuga.

Bigaragara ko ibyo bitero bijyanye n’iyi ntambara imaze umwaka umwe hagati y’ingabo za leta ya Ethiopia n’inyeshyamba zo muri Tigray.

Igitero cya mbere cya drone cyabaye ku wa gatanu saa tatu za mu gitondo (9h) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa mbili za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, mu gace gatuwe kazwi ku izina rya Diaspora.

Ababibonye bavuganye na BBC bavuze ko icyo gitero cyangije ingo.

Umwe mu bahatuye yavuze ukuntu urugo rwe rwasenyutse.

Uwo mugabo yagize ati: "Turi abasivile kandi nta hantu hakorerwa n’igisirikare hari hafi hano, ariko igisasu cyaguye ku rugo rwanjye".

"Ubwo kurasa byabaga, nari ndi kumwe n’umuryango wanjye mu gice cyo hasi [cy’inzu]. Turi bazima, ariko imitungo yanjye, nagezeho mu myaka 27, yashenywe burundu n’igitero".

Undi muturage uhatuye yabwiye BBC ati: "Imana yarokoye ubuzima bwanjye. Natakaje ibyo nari mfite, ariko ibyo nta cyo bivuze, nshobora kubigura amafaranga".

Ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Tigrinya ryabonye videwo n’amafoto ryahawe n’abari i Mekelle, bigaragaza ingo zangiritse.

Ababibonye bavuze ko igitero cya kabiri cya drone cyagabwe kuri uwo mujyi ahagana saa sita n’iminota 30 z’amanywa (12h30) ku isaha yaho.

Ubwo yari abibajijweho, umuvugizi wa leta ya Ethiopia Legesse Tulu yabwiye BBC ko nta makuru afite kuri icyo gitero gishya.

Kuva mu kwezi gushize, umujyi wa Mekelle umaze kuraswaho kenshi binyuze mu nzira y’ikirere.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa