skol

Ethiopia:Ubwicanyi bwarakomeje n’ubwo hasinywe amasezerano y’amahoro-UN

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Impuguke z’umuryango w’Abibumbye ziharanira amahoro ku isi yavuze ko muri Thiopia hakigaragara ibyaha by’intambara no kwibasira ikiremwa muntu mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Izi mpuguk zivuze ibi mu gihe hashize amezi 10 impande zari zihanganye muri Ethiopia zishyize umukono ku masezerano arambye y’amahoro.

Icyo gihe ubutegetsi bwa Ethiopiya bwemeye ibiganiro n’igisirikare cya Tigray byanabagejeje ku gusinyira guhagarika intambara bagakora ubutegetsi bumwe bw’igihugu cyose.

Raport y’izi mpuguke za l’ONU isobanura ko ubu ibintu byifashe nabi cyane muri Ethiopia kandi ko impande zombie zasinye kumvikana ziri kugihara uruhare mu gukomeza kuzamba k’umutekano mu gihugu.

Itsinda ry’impuguke za L’ONU zihirimbanira amahoro ku isi muri Ethiopia zakomeje zivuga ko igisirikare cy’Igihugu ubu kiri gufunga kiknakorera iyicarubozo abaturage mu muri Oromia.

Muri iyo raport kandi harimo ko abayikoze babonye amakuru yizewe n’ibimenyetso bigaragaza ko abo mu bwoko bwa Amhara bakorerwa iyicarubozo ku itegeko ryatanzwe na leta mu kwezi gushize.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa