skol
fortebet

"Facebook yangiza abana ikanaca intege demokarasi"-uwahoze ari umukozi wayo

Yanditswe: Wednesday 06, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukozi wa Facebook yabwiye abagize inteko ishingamategeko y’Amerika ko imbuga z’iyi kompanyi na ’apps’ zayo "byangiza abana, bibiba amacakubiri kandi bica intege demokarasi".

Sponsored Ad

Frances Haugen, w’imyaka 37, wahoze akuriye ibicuruzwa bya Facebook ubu akaba yaramennye amabanga yayo, yanenze bikomeye iyi kompanyi y’imbuga nkoranyambaga ubwo yumvwaga mu nyubako ya Capitol Hill inteko ikoreramo.

Facebook ikomeje guhozwaho ijisho kandi hakomeje no kwiyongera abasaba ko imikorere yayo yashyirirwaho amategeko ayigenga.

Uwayishinze Mark Zuckerberg yasubije, avuga ko ibiherutse gutangazwa mu bitangazamakuru "bigaragaza isura itari ukuri" y’iyi kompanyi.

Mu ibaruwa yandikiye abakozi bayo, yavuze ko byinshi mu biyivugwaho "bitumvikana na gacye", akomoza ku muhate w’iyi kompanyi mu bikorwa byo kurwanya ibyangiza bishyirwa ku rubuga rwayo, gushyiraho uburyo bw’imikorere yo mu mucyo no gushyiraho "gahunda y’ubushakashatsi bwo hejuru muri uru rwego mu guhosha ibi bibazo by’ingenzi".

Muri iyo baruwa, yatangaje kuri paji ye ya Facebook, yagize ati: "Twita cyane ku bibazo nk’umutekano, imibereho myiza n’ubuzima bwo mu mutwe".

"Biragoye [kubyakira] kubona ukuntu amakuru agaragaza ukutari ko akazi kacu n’intego zacu".

Facebook ni rwo rubuga nkoranyambaga rukoreshwa na benshi ku isi.

Iyi kompanyi ivuga ko buri kwezi rukoreshwa n’abantu miliyari 2.7. Abantu babarirwa muri za miliyoni amagana na bo bakoresha ibindi bicuruzwa by’iyi kompanyi, birimo nka WhatsApp na Instagram.

Ariko yanenzwe kuri buri kintu, kuva ku kunanirwa kurinda amakuru y’ubuzima bwite bw’abayikoresha, kugeza ku kudakora ibihagije mu guhagarika ikwirakwira ry’amakuru ayobya.

’Instagram ishobora kwangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abakobwa’

Madamu Haugen ku cyumweru yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko hari inyandiko z’imikorere y’imbere muri Facebook mu byumweru bya vuba bishize yahaye ikinyamakuru The Wall Street Journal.

Cyifashishije izo nyandiko, ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe na Instagram bwagaragaje ko iyo ’app’ ishobora kwangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abakobwa.

Iyo ngingo Madamu Haugen yayikomeje mu buhamya bwe bwo ku wa kabiri. Yagize ati:

"Ubuyobozi bwa kompanyi buzi uko bwatuma Facebook na Instagram birushaho gutanga umutekano, ariko ntibuzakora impinduka za ngombwa kuko bashyize imbere inyungu zabo z’umurengera aho gushyira imbera abantu".

Yanenze Mark Zuckerberg ku kugira ububasha bwinshi, avuga ko "muri iki gihe nta muntu n’umwe ubaza Mark ibijyanye n’imikorere ye usibye we ubwe".

Yanashimagije kuba ku wa mbere imbuga za Facebook zari zahagaze gukora, bikagira ingaruka ku bazikoresha ku isi.

Ati: "Ejo twabonye Facebook iva kuri internet".

"Sinzi impamvu yavuyeho, ariko nzi ko mu gihe cy’amasaha arenga atanu, Facebook itakoreshejwe mu kurushaho guteza amacakubiri, guhungabanya demokarasi no mu gutuma abakobwa bato n’abagore biyumva nabi ku bijyanye n’imibiri yabo".

Yabwiye abasenateri ko umuti ari ugushyiraho urwego rwo mu nteko rugenzura imikorere ya Facebook. Ati: "Tugomba kugira icyo dukora ubu".

Mu ibaruwa ye, Bwana Zuckerberg yavuze ko ubushakashatsi kuri Instagram bwagaragajwe ukutari ko kandi ko urubyiruko rwinshi rwagiriye ibihe byiza mu gukoresha urwo rubuga. Ariko yagize ati: "Ni ingenzi cyane kuri jye ko buri kintu cyose twubaka kiba gitanga umutekano kandi ari cyiza ku bana".

Ku guhagarara gukora ko ku wa mbere, yavuze ko igihangayikishije kurushaho atari "ingano y’abantu bajya kuri serivisi z’abo duhatanye cyangwa ingano y’amafaranga dutakaza, ahubwo icyo bivuze ku bantu bacungira kuri serivisi zacu mu gushyikirana n’inshuti n’abo mu miryango yabo, mu gukora ubucuruzi, cyangwa mu gufasha ab’aho batuye".

Abasenateri bo mu ishyaka ry’abarepubulikani n’abo mu ishyaka ry’abademokarate ku wa kabiri bahurije hamwe ko hacyenewe impinduka muri iyi kompanyi - ubundi ni gacye cyane abo muri aya mashyaka yombi bahuriza ku ngingo imwe.

Richard Blumenthal, senateri w’umudemokarate, yagize ati: "Kwangiza agaciro bwite k’umuntu ubu bikorwa na Facebook bizashegesha igisekuru".

Ku byahishuwe ku ngaruka Facebook igira ku bana, mugenzi we w’umurepubulikani Dan Sullivan yavuze ko abatuye isi bazasubiza amaso inyuma bakabaza bati: "Twatekerezaga mu buhe bucucu?"

Mu itangazo yasohoye nyuma y’ubwo buhamya, Facebook yavuze ko itemeranya n’ibyavuzwe na Madamu Haugen "ku nyito y’ibibazo byinshi yatanzeho ubuhamya". Ariko yemeye ko "igihe kirageze cyo gutangira gushyiraho amategeko y’imikorere kuri internet".

Iryo tangazo rya Facebook rigira riti: "Hashize imyaka 25 havuguruwe amategeko agenga internet, kandi aho kwitega ko abo muri uru ruganda [rwa internet] bafata ibyemezo bireba sosiyete [ubusanzwe] bifatwa n’abadepite, igihe kirageze ngo Inteko igire icyo ikora".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa