FARDC irashinja M23 ’gusenya imihate y’amahoro’ itera ibirindiro byabo
Yanditswe: Thursday 27, Mar 2025

Igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyatangaje ko umutwe wa AFC/M23 urimo ’gusenya imihate y’amahoro yatangijwe n’amahanga’ ukora ibitero bishya ku birindiro by’ingabo muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’epfo.
Mu itangazo, umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo Général Major Sylvain Ekenge avuga ko "ibitero biheruka" bya M23 byibasiye ibirindiro bya FARDC i Walikale muri Kivu ya Ruguru, no bice bya teritwari ya Walungu no mu misozi ya Minembwe muri teritwari ya Fizi muri Kivu y’Epfo.
BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rwa M23 kuri ibi ishinjwa na FARDC ntibyashoboka kugeza ubu. Gusa M23 ubusanzwe ivuga ko ifata uduce runaka igiye kuvanayo ingabo za leta iba ishinja gukora ibitero aho M23 igenzura ziva muri utwo duce.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa gatandatu no ku cyumweru gishize izi mpande zombi zisohoye amatangazo amenyesha guhagarika imirwano no kuva muri Walikale-centre kuri M23, ibyo itakoze ivuga ko FARDC yanze kuhavana ’drones’ z’ibitero.
Izi mpande zihanganye zari zateye iyo ntambwe nyuma y’iminsi itatu Perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bahuriye i Doha muri Qatar, ndetse n’imiryango y’ibihugu by’akarere yongereye imbaraga mu muhate wo kugera ku gahenge no gushaka umuti mu mahoro.
Igisirikare cya Congo cyatangaje ko ibitero bishya bya M23 ku birindiro byabo "bisenya" iyo mihate, ariko ko "kugeza ubu gikomeje kwirinda ibikorwa byo gutera" kugira ngo bifashe M23 "kuvana byihuse" abarwanyi bayo muri Walikale, nk’uko babivuze mbere.
Kuri uyu wa kane tariki 27 Werurwe, huzuye amezi abiri umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, aho nyuma wakomeje ugafata na Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo.
Ikibazo cy’intambara muri DR Congo none ku wa kane i New York kirongera kwigwaho mu nama y’Akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU.
Leta ya Kinshasa, ONU, n’ibihugu bimwe by’iburengerazuba bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda mu bihe bya vuba itemeye cyangwa ngo ihakane yeruye.
Muri ako kanama biteganyijwe ko umukuru wa MONUSCO, Bintou Keita, atanga raporo y’uko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa Congo. Harumvwa kandi uruhande z’u Rwanda, ndetse na Angola iherutse guhagarika umurimo yari yarashinzwe w’ubuhuza muri iki kibazo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *