skol

FARDC iri mu gahinda ko kubura umusirikare wayo ukomeye yigambye guha isomo M23

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 June 2022

Ahagana saa mbili z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru,Ingabo za RDC zizwi nka FARDC zatangaje ko M23 yishe umusirikare witwa Major Eric KIRAKU MWISA ifashijwe n’ingabo z’u Rwanda.

FARDC yasohoye Itangazo ryemeza ko bakozanyijeho na M23 mu mirwano ikomeye yabaye uyu munsi ku Cyumweru barwaniye hafi y’umupaka I Bunagana.

Igisirikare cya Congo kivuga ko inyeshyamba za M23 “zifashijwe n’intwaro n’abasirikare b’u Rwanda” zagabye igitero mu gitondo kare ku birindiro bya FARDC biri ahitwa Bigega I, Bigega II muri Km 5 gusa mu Majyepfo ya Bunagana gusa zikomwa mu nkokora nuko zasanze biteguye.

Congo yavuze ko Ingabo zayo zihagazeho zibuza M23 ifashwa n’ u Rwanda kwigarurira Bunagana, kuko ngo uyu mutwe ushaka gufunga inzira zijya mu Mujyi wa Goma, no gushyira igitutu kuri Leta ya Congo.

Itangazo rivuga ko ingabo za Congo zihagazeho zisubiza inyuma igitero ndetse “ngo M23 yahatakarije abarwanyi benshi”.

Igisirikare cya Congo kivuga ko umusirikare ufite ipeti rya Major, witwa Eric KIRAKU MWISA wari mu barinda umutekano wa General CIRIMWAMI Peter yarashwe na M23 ahitwa PREMEDIS ku muhanda werekeza Bunagana.Zivuga ko yapfuye nk’intwari afite imbunda ye.

FARDC ivuga ko mu ntambara yarwanywe kuri iki Cyumweru yafashijwe n’ingabo zicunga amahoro, za MONUSCO zarwanishije indege.

Iri tangazo ryshyizweho umukono na Général de Brigade Sylvain Ekenge, umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abasirikare b’Uburusiya bafashwe amashusho bari kwiba ibinyampeke bya...

Iperereza rya BBC ryabonye gihamya ko abasirikare b’Uburusiya bigaruriye...
27 June 2022 0

Nigeriya:Umuturage yahawe ububasha bwo kujya yirindira umutekano

Abategetsi bo muri leta ya Zamfara mu majyaruguru ashyira uburengerazuba...
27 June 2022 0

M23 yabihije ibirori by’AbanyeCongo bishimiraga ko Gen Makenga uyiyobora...

Ku munsi w’ejo hiriwe ibihuha muri Congo ko ingabo za FARDC zishe Gen...
27 June 2022 0

Gen.Chico ushinzwe abarinda Tshisekedi yarashwe na M23 yari yarahiriye...

Gen.Chico Tshitambwe wari umuyobozi w’abajepe barinda Perezida Tshisekedi...
26 June 2022 0

Umubare w’Abanyamahanga bari kurwanira Ukraine wamenyekanye

Abarwanyi b’Abanyamahanga bari gufasha Ukraine guhangana n’Uburusiya bagera...
25 June 2022 0

RDC: Mu ijwi riranguruye Abajepe basabye Perezida Tshisekedi kubaha intwaro...

Abarinda Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo...
24 June 2022 2