skol
fortebet

FARDC n’abambari bayo barimo gushaka kwisubiza Shasha ngo barokore Goma

Yanditswe: Monday 05, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru akomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nuko umutwe wa M23 wagabweho ibitero biremereye na FARDC,Ingabo z’u Burundi,SADC,inyeshyamba n’abacancuro kugira ngo bagarure Shasha ndetse umuhanda wa Goma Bukavu wongere ukore.

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko M23 yafashe Shasha ndetse ihita ifunga umuhanda w’ingenzi ukorerwamo ubuhahirane hagati ya Goma na Bukavu.

Umutwe wa M23 nawo wanze kurekura nubwo hari amakuru yari yavuzwe ko FARDC yisubije aka gace hanyuma imodoka zongera gutambuka.

Icyakora kuri uyu wa mbere umuriro wabyutse waka ndetse kuri ubu ugikomeje kugira ngo M23 itsimbuke aho yafashe.

M23 yafashe Shasha ku wa gatandatu bituma umuhanda uhuza Bukavu na Goma ufungwa ku buryo kugeza ubu Goma isa n’iyatandukanijwe n’ibindi bice bya RDC.

Hari amakuru avuga ko M23 idashaka guhita ifata Goma ahubwo ishaka ibiganiro na Kinshasa gusa nihagarika ubuhahira bw’iyi mijyi ya RDC bizaba byoroshye gufata Goma.

Umutwe wa M23 wabyutse utangaza ko abaturage bo muri Mweso n’impande zaho, hatuwe cyane, batewe ibibombe n’ingabo za Leta ya Kinshasa yita ko ’bitemewe’ n’abambari bazo bakoresheje ibibunda biremereye, drones n’indege z’intambara na za Burende.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa