skol

FARDC n’inyeshyamba bakorana barashe ku ngabo za Uganda

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Congo ibintu bikomeje kuba bibi nyuma y’ibyumweru bibiri by’imirwano hagati y’uruhande rwa Leta rugizwe n’ingabo zayo n’imitwe yitwaje intwaro yiyise ‘Wazalendo’, aho bahanganye n’umutwe wa M23.

Uduce bamaze igihe barwaniramo ni utwahoze mu maboko y’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Kane haramutse agahenge ugereranyije n’iminsi ishize. Kabaye nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi aho uruhande rwa Leta ya Congo bivugwa ko rwatakaje abarwanyi basaga 400 mu gihe M23 yatakaje abasaga ijana.

Nubwo kurasana hagati y’uruhande rwa Leta na M23 kutabayeho kuri uyu wa Kane, amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko hari imirwano yabaye aho abarwanyi ba Wazalendo, barashe ku Ngabo za Uganda ziri mu butumwa bwa EAC. Byabereye mu Majyaruguru ya Kiwanja muri teritwari ya Rusthuru.

Hari amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umusirikare wa Uganda ari kurasa gusa nta gihamya neza 100% ko yarasanaga n’aba barwanyi ba Wazalendo.

Kuva imirwano yatangira, agace ka Kitchanga na Kilolirwe muri Masisi turi mu maboko ya FARDC. Ni mu gihe utundi duce turimo Bwiza, Tongo, Rugali muri teritwari ya Rutshuru turi kugenzurwa na M23.

Hari amakuru avuga ko indege y’intambara ya FARDC, Sukhoi 25, kuri uyu wa Kane yagaragaye mu kirere hejuru ya Goma gusa yagenderaga kure cyane. Yongeye kugaragara igendera hafi i Masisi, ahagenzurwa na FARDC ifatanyije na Wazalendo.

Kuva iyi ntambara yatangira, Ingabo za Congo zirinze gukoresha indege kuko zangaga ko byitwa ko zinjiye mu ntambara byeruye mu gihe zimaze igihe kinini zivuga ko zubahiriza ibiteganywa n’amasezerano ya Luanda na Nairobi, ahubwo zikavuga ko ibiba byose bikwiriye kubazwa abarwanyi ba Wazalendo.

Imwe mu mpamvu kandi izi ndege ziri kwifashishwa ni imihanda mibi igera mu duce FARDC iri kugenzura ubu, ku buryo gukoresha indege aribwo buryo bwonyine bushoboka bwo kugeza ibiribwa, ibikoresho n’ibindi ku basirikare.

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma yongeye kumvikana ashinja Ingabo z’u Burundi ziri mu za EAC, gukorana na FARDC mu mirwano no kuyorohereza gufata uduce M23 yari yaravuyemo.

Mu gihe kandi impande zombi ziri kurwana, abaturage benshi bavuye mu byabo, mu gihe abandi bishwe cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa