Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko impande zihanganye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zemeye gutanga agahenge k’amasaha 72.
Ni icyemezo bivugwa ko cyatangiye gukurikizwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, hagamijwe koroshya gahunda yo kuva mu birindiro kw’Ingabo zari mu bice bya Mushaki, Kirolirwe na Kitchanga.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi w’akanama gashinzwe umutekano, Adrienne Watson ,rivuga ko ari icyemezo cyatangiye gukurikizwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, hagamijwe koroshya gahunda yo kuva mu birindiro kw’Ingabo zari mu bice bya Mushaki, Kirolirwe na Kitchanga.
Adrienne Watson yatangaje ko byakozwe nyuma yaho Avril Haines, agiriye ingendo muri RD Congo n’u Rwanda tariki ya 19-20 Ugushyingo 2023,aganira na Perezida Kagame na Felix Tshisekedi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ishyigikiye ishyirwamubikorwa ryo guhagarika imirwano , kurinda abaturage no guhagarika umwuka w’intambara mu Burasirazubwa bwa RDCongo.
Amerika ivuga ko “ Izakoresha ubutasi bwayo n’ububanyi n’amahanga (diplmasi) mu kugenzura ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri iki gihe imirwano yahagaze.
Amerika yagaragaje kuva kera ko ishyigikiye ko amasezerano ya Luanda na Nairobi yubahirizwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *