skol

FARDC na UPDF bazahindura uburyo bakoreshaga bahiga ADF

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2023

featured-image

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Nzeri 2028 , muri Uganda habereye igikorwa cyo gusoza ikiciro cya gatatu cyo guhiga ibyihebe bya ADF bikomeje kuzengereza ubutegetsi bwa Uganda n’uburasirazuba bwa Congo.

Ni igikorwa Uganda ihuriweho na RD Congo , aho bahuje umitwe y’igisirikare cyabo FARDC-UPDF ngo babashe kuvumbura neza ahatuye n’amayeri akoreshwa n’ibyihebe bya ADF ngo babashe ku bikuraho burundu.

Mu gihe cyingana n’iminsi 2, Aba komanda ba 2 mu duce tuberamo ibikorwa by’Imirwano muri Congo na Bagenzi babo bo muri Uganda, bashyizeho uburyo bushya bahuriyeho bwo gukomeza guhiga bukware abarwanyi ba ADF nkuko capitane Antony Mwalushayi,uvugira opérations Sokola 1 yabitangaje.

Muri ibyo biganiro, aba ba General bombi barimo Kasongo Maloba na Dick Olom bayobora ingabo zirwanira mu misozi biyemeje kurangiza ADF burundu.

Uyu mutwe wiyometse ku yindi mitwe y’ibyihebe igendera ku matwara akaze y’Idini ya Kisiramu umaze igihe uvugwaho kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Uganda ukica abantu ndetse ugashimuta na bandi.

Uganda yahize kenshi kubarangiza, ariko kugeza ubu ntakirakunda kuburyo ubwicanyi bukomeje kwibasira abaturage ba Uganda kandi no mu duce twa RDC uyu mutwe ukoreramo twazahajwe n’abo barwanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa