skol

FARDC na UPDF byishe umuyobozi muri ADF bamaze igihe bahiga bukware

Yanditswe: Friday 30, Jun 2023

featured-image

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’icya Uganda (UPDF), kiratangaza ko kivuganye undi muyobozi wa ADF mu murenge wa Ruwenzori muri Teritwari ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru .

Aya makuru yatangarijwe abanyamakuru muri Teritwari ya Beni kuri uyu wa Gatanu, itariki 30 Kamena 2023, nk’uko iyi nkuru ya 7sur7.cd ivuga.

byavuzwe n’ubuyobozi bwa gisirikare ku rwego rw’ibikorwa bya Sokola 1 bwatangaje aya makuru, umuyobozi wa ADF yishwe nyuma yo kurasa za bombe nyinshi mu ijoro ryo kuwa 28 kugeza kuwa 29 Kamena ku kigo cy’inyeshyamba kiri mu kibaya cya Mwalika no ku ruzi rwa Thaliya.

"Igisirikare cya DRC gifatanyije n’icya Uganda, byishe umuyobozi n’umuganga w’inyeshyamba za ADF / MTM. Bwana Amri Abdi Shauri, Umunyatanzaniya ukomoka mu barabu, yicanwe n’umugore we, Sifa w’ubwenegihugu bwa Tanzania", uyu ni Capt. Antony Mualushayi, Umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1.

Uyu musirikare kandi amenyesha ko hafashwe ibikoresho byinshi by’intambara by’inyeshyamba.

Ati: "Ibikoresho byinshi bya gisirikare nabyo byafashwe n’ingabo zombi, harimo imbunda 3 zo mu bwoko bwa AK-47. Na none kandi, imva rusange yavumbuwe mu kigo gikomeye cy’inyeshyamba kigenzurwa ubu n’ihuriro rya FARDC-UPDF".

Igice cy’ikibaya cya Mwalika ngo gisa nk’icyabaye indiri y’abarwanyi ba ADF, aho bihisha. Bahategurira ibitero byibasira abasivili mu bice byinshi bya Ruwenzori na Bashu.
Ingabo zirahakorera ibikorwa kugirango zigarure ubutegetsi bwa Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa