skol

FARDC yahishuye icyateye umusirikare wayo kwinjira mu Rwanda akaraswa

Yanditswe: Sunday 20, Nov 2022

featured-image

Ingabo za Congo, FARDC zemeje ko umusirikare warasiwe ku butaka bw’u Rwanda ari uwayo gusa zivuga ko yayobye kubera ko hari nijoro.
FARDC yavuze ko uyu musirikare yari amaze igihe gito yoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihana imbibi n’u Rwanda hanyuma arayoba nijoro yinjira mu Rwanda.
Bagize bati “Yisanze yayobye, cyane ko hari nijoro.”
Uyu musirikare wa Congoyarashwe n’abasirikare barinda umupaka mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu (01h00 a.m) tariki ya 19 (…)

Ingabo za Congo, FARDC zemeje ko umusirikare warasiwe ku butaka bw’u Rwanda ari uwayo gusa zivuga ko yayobye kubera ko hari nijoro.

FARDC yavuze ko uyu musirikare yari amaze igihe gito yoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihana imbibi n’u Rwanda hanyuma arayoba nijoro yinjira mu Rwanda.

Bagize bati “Yisanze yayobye, cyane ko hari nijoro.”

Uyu musirikare wa Congoyarashwe n’abasirikare barinda umupaka mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu (01h00 a.m) tariki ya 19 Ugushyingo 2022.

Kigali Today yari ahabereye igenzura ry’aho uriya musirikare yarasiwe, ivuga ko abasirikare bamurashwe babwiye abagenzuzi ba EJVM, yari wenyin

U Rwanda rwari rwanze gutangaza ko uyu musirikare ari uwa RDC cyane ko muri iki gihugu hari abasirikare benshi b’inyeshyamba.

Abo basirikare bavuze ko uriya musirikare wa Congo, wari wambaye imyenda y’abarinda umukuru w’igihugu, yari yambaye n’ingofero itukura, yinjiye mu Rwanda avuye mu Birere ahari umunara w’abasirikare ba Congo barinda umupaka, uteganye n’iminara ibiri y’abasirikare b’u Rwanda.

Bavuze ko “Yarashe amasasu arindwi (7) ku minara ibiri baramusubiza, ahita akomeza ashaka aho yihisha, nabwo aharasira amasasu abiri (2), aribwo yahise araswa.”

Brig Gen Andrew Nyamvumba ukorera mu Ntara y’Iburengerazuba, ni we wasobanuriye abagenzuzi ba EJVM uko umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda kugeza arashwe.

IVOMO: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa