skol
Fortebet

FARDC yaretse abaturage batwika inzu y’Umuyobozi w’Ingabo za MONUSCO

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 July 2022

Abigaragambya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo batwitse urugo rw’Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri icyo gihugu MONUSCO, ruherereye mu Gace ka Himbi mu Mujyi wa Goma.

Ibi byose byabaye, ingabo z’igisirikare cya Congo FARDC, zirebera.Urugo rw’Umuyobozi w’Ingabo za Loni ruherereye mu Gace ka Himbi hafi ya Plage du Peuple mu Mujyi wa Goma.

Imyigaragambyo yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 25 Nyakanga 2022. Yakongejwe n’amagambo yavuzwe n’abanyepolitiki basaba ko Ingabo za Monusco zirukanwa kuko ntacyo zakoze kuva mu myaka isaga 20 zimaze muri RDC.

Ibyakozwe n’aba baturage byamaganwe na Monusco ndetse na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo yatangaje ko yababajwe n’ibitero byagabwe kuri izi ngabo i Goma.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko “Ibikorwa byo kwangiza ntacyo bifasha mu rugendo rw’amahoro ndetse ababikora ntibagomba gutegwa amatwi. Turasaba Guverinoma ya RDC ko ababigizemo uruhare bagezwa imbere y’ubutabera.’’

Imyigaragambyo ikimara kuba, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, abinyujije kuri Twitter, yamaganye ibikorwa ibyo ari byo byose byibasira abantu cyangwa ibiro bya Monusco.

Patrick Muyaya, yatangaje ko abagera kuri batanu bamaze gupfa hanyuma abagera kuri 50 bakomerekera muri izi mvururu zikomeje.

Amashusho ateye ubwoba yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu bigaragambya aryamye anakururwa hasi, abandi batera hejuru ko arashwe na MONUSCO agapfa.

Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko kuwa mbere hapfuye abantu batandatu barashwe n’izi ngabo za ONU zishaka kubabuza gusagarira no gusahura inyubako zabo.

BBC ibajije umuvugizi wa MONUSCO ku mpfu z’abo bantu, Khady Lo Ndeye yagize ati: “Ntacyo dufite cyo kuvuga ubu, turi mu bihe bibi”.

Kuwa kabiri abaturage bigabije kimwe mu bigo bya MONUSCO i Goma basahura ibikoresho byacyo, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abimukira Barenga 250 barusimbutse mu Nyanja ya Mediterane

Abasirikare ba Tuniziya Batabaye Abimukira Barenga 250 muri Mediterane...
8 August 2022 0

US yamaganye Ubushinwa bwakoze imyitozo yo gutera Taiwan

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashinja Pékin/Beijing ko iri gukora ibikorwa...
7 August 2022 0

Umukecuru yagiye gutabara umugabo we wari ugiye kurohama barapfana

Umukecuru yarohamye mu mazi ubwo yagerageza gutabara umugabo we nyuma yo...
6 August 2022 0

Imbaga y’abanye Goma yitabiriye gushyingura abaguye mu myigaragambyo

Abarenga 5000 nibo bitabiriye umuhango wo gushyingura bagenzi babo biciwe...
5 August 2022 0

DR Congo: Haravugwa imirwano y’Imbonerakure na Red-Tabara

Abarwanyi b’Imbonerakure kuwa gatatu bigaruriye agace ka Birimba nyuma...
5 August 2022 0

Mozambike: RDF yabohoje abaturage barenga 600 bari bafashwe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa budasanzwe mu gihugu cya Mozambique,...
4 August 2022 0