skol
fortebet

FARDC yataye imbunda irahunga isiga FDLR ihanganye na M23

Yanditswe: Wednesday 16, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gace ka Tongo habereye imirwano ikomeye yatumye abasirikare ba FARDC bafunyamo n’amaguru, basigira urugamba umutwe wa FDLR.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,yagaragaje intwaro nyinshi zirimo n’izikomeye zasizwe na FARDC zitwarirwa na M23 iri kuyiha isomo.
Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri,ndetse yabereye mu gace ka Tongo kafashwe na M23.
Rwanda Tribune ivuga ko amakuru aturuka muri ibi bice, avuga ko inyeshyamba za FDLR, ari zo zasigaye zihanganye n’iza M23 (...)

Sponsored Ad

Mu gace ka Tongo habereye imirwano ikomeye yatumye abasirikare ba FARDC bafunyamo n’amaguru, basigira urugamba umutwe wa FDLR.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,yagaragaje intwaro nyinshi zirimo n’izikomeye zasizwe na FARDC zitwarirwa na M23 iri kuyiha isomo.

Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri,ndetse yabereye mu gace ka Tongo kafashwe na M23.

Rwanda Tribune ivuga ko amakuru aturuka muri ibi bice, avuga ko inyeshyamba za FDLR, ari zo zasigaye zihanganye n’iza M23 mu gihe abasirikare ba FARDC bari bahunze.

Gusa ntibyabujije umutwe wa M23 gufata Lokarite za Bwiza, Kitchanga, Kilolirwe na Sake zose zo muri Masisi.

Umutwe wa M23 wakomeje kwatsa umuriro kuri aba barwanyi ndetse usenya ibirindo byose bya FARDC byari muri izi nzira zerecyeza mu Mujyi wa Goma.

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho abasirikare ba FARDC bivanze n’abaturage bose bari gukiza amagara biruka bahunga.

Umutwe wa M23 kandi kuri uyu wa Kabiri wafashe intwaro n’amasasu byinshi bya FARDC byasizwe n’aba basirikare barimo abahungiye muri Pariki ya Virunga.

Ibitekerezo

  • Aba basirikare murabarenganya rwose ngo ntibaheruka kugemurirwa ibyo kurya! Ubonye igitoki cy’umuturage atwara icyo, ubonye ihene akajyana, .... none mwe murabasaba kurwana?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa