skol

FARDC yemeje ko yafashe Benjamin Kisokeranio wari mu bayobozi ba ADF

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 January 2022

Ku wa kabiri, Benjamin Kisokeranio, umwe mu bayobozi b’umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda witwa ADF, yafatiwe mu majyepfo ya Kivu.

Aya makuru yatanzwe kuva ku wa gatatu n’ingabo za Uganda,gusa yaje kwemezwa kuri uyu wa gatanu na FARDC. Nk’uko amakuru menshi abivuga, uyu murwanyi yari ashinzwe amasomo, imari n’ibikoresho.

Nk’uko byatangajwe na Major Dieudonné Kasereka, umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, ngo yafatiwe muri Uvira, ku mupaka wa Kavinvira. Yagenderaga ku ndangamuntu hamwe na pasiporo y’impimbano,ku izina rya Kasereka Kilalo Jimmy.

Dieudonné Kasereka yatangarije ACTUALITE.CD ati: "Niwe watwaraga ibisasu by’ibikorano birimo kwangiza umujyi wa Beni."

Benjamin Kisokeranio, yabaye umukuru w’iperereza rya ADF kugeza mu 2019 kandi yari yegereye cyane uwahoze ayoboye uwo mutwe, Jamil Mukulu. Yafashwe kuwa kabiri.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Ronald Kakurungu, yavuze ko Kisokeranio yafatiwe hafi y’umupaka n’Uburundi kandi ko ubu ari mu maboko y’igisirikare cya Kongo. Kubwa Uganda, Kisokeranio yari ashinzwe iperereza, gucunga amafaranga n’ibikoresho bya ADF.

Umutwe wa ADF ushinjwa urupfu rw’ibihumbi by’abaturage mu ntara ya Kivu y’amajyepfo hamwe n’ibitero by’amabombe biheruka muri Uganda.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

MONUSCO yashinje M23 kurasa ibisasu mu kigo cyayo

ONU ivuga ko inyeshyamba zarashe ibisasu bitatu bya rokete mu kigo cyayo mu...
1 July 2022 0

Perezida Biden yijeje RDC kuyifasha mu bijyanye n’Umutekano wayo wadogejwe...

Perezida wa US,Joe Biden abinyujije mu butumwa bwo kwifuriza Repubulika...
1 July 2022 0

"M23 ifite intwaro ziruta iz’ingabo za Kongo na MONUSCO"-Uhagarariye RDC...

Uhagarariye Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo [RDC] mu muryango...
30 June 2022 1

Ingabo za l’ ONU (MINUSMA) muri Mali Zongewe undi Mwaka

Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano kemeye kongera undi umwaka wose...
30 June 2022 0

M23 yanyomoje FARDC yigambye ibyo itagezeho inemeza ko yafashe n’ikibuga...

Umutwe wa M23 watangaje ko wirukanye FARDC mu duce twa Nkokwe, Rwankuba,...
30 June 2022 0

MONUSCO yashinje M23 kugira intwaro zihambaye no kubangamira...

Intumwa yihariye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo y’umunyamabanga...
30 June 2022 0